Ahagurukanye naDJ Marnaud, Bruce melodie yerekeje i burayi aho bitabiriye igitaramo bategerejwemo i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 6 Nyakanga 2024.
by BADON on 2024-07-06 Views: 1019
Ubwo Bruce Melodie yerekezaga i Burayi yabisikanye n'itangazo ritunguranye ryavugaga ko uyu muhanzi yakuwe ku rutonde rw'abagomba kuririmba mu Iserukiramuco 'One love Africa' riri kubera muri Suede.
Uyu muhanzi wahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa 5 Nyakanga 2024, byari byitezwe ko abanza kuririmba mu Iserukiramuco 'One love Africa' ryatumiwemo abahanzi barimo Ruger, Innoss'B, Fik Fameica n'abandi banyuranye.
Ni igitaramo cyateguwe na Positive Production, aho Bruce Melodie azahurira n'abarimo DJ Marnaud na Princess Flor. Ni igitaramo Bruce Melodie agiye gukorera i Burayi mbere yo kwerekeza muri Canada azataramira muri Nzeri-Ukwakira 2024.