Banner Image

Byamuteye agahinda no kwiyanga: Bitanu yavuze kuri filime yakoze igasibwa ku bw’ishyari

Byamuteye agahinda no kwiyanga: Bitanu yavuze kuri filime yakoze igasibwa ku bw’ishyari
Cinema International

Bitanuzire Prince ari mu bakinnyi ba filime banaziyobora wagize uruhare rukomeye mu ya Rocky Kimomo yitwa "Umujinya w’Umusirikare" yanatumye agira igitekerezo cyo gukora iye ikaza kubura nk'uko abitangaza isibwe kubw’amaherere.

by MABANO on 2024-03-17 Views: 1130

Share:


Niba wararebye filimi nka Gashoka, Umutima w'Urugo ndetse ukanakurikirana Umutima w'Umusirikare, nta kabuza izina Bitanu urarizi kuko iyo atatunganije yayikinnyemo. 

Uyu musore ukiri muto ariko w'indoto ngari, avuga ko inararibonye yamaze kugira mu kibuga cya sinema by'umwihariko gukorana na Rocky Kimomo afatiraho ikitegererezo, yamuhaye igitecyerezo cyo gukora filime ye.

Icyakora ntabwo byaje kugenda neza kuko mu nkuru abarana agahinda avuga ko King Platinumz yamunyanganyije umushinga we ku bw'ishyari akawusiba kandi nta handi yari afite amashusho y'ibyo yari yafashe.

Ati: "Nakinnye muri filime ya Rocky kimomo yitwa "Umujinya w’Umusirikare", ari nayo yabaye intandaro yo guhita nkora iyanjye kugira ngo ihanganire ku isoko n'iya Rocky nafatiraho ikitegererezo."

Avuga ko bitagenze uko yabiteguye ati: "Rero umwaka ushize natangiye umushinga wa filime yitwa "Agatwiko", filime igaruka ku bibi by'ibiyobyabwenge, igaragaza ubuzima bwa gereza." Agace ka gereza akaba yarakongeyemo ku gitekerezo yahawe na mukuru we ufungiwe i Mageragere wamubwiye ko bakunda kureba filime nyarwanda cyangwa zisobanuye. 

Iyi filime yari ikinnye mu cyongereza ari ko hari gahunda ko Rocky Kimomo azayisobanura, gusa nyuma yo gufata amashusho yayishyiriye uwagomba kuyatunganya waje kumutenguha nk'uko abivuga.

Ati: "Twafashe amashusho arangiye nyashyira uyatunganya witwa King Platinumz. Sibyaje kugenda neza kuko nkimara kuyimuha nkanamwishyura, yambajije niba nta yandi mashusho nsigaranye mubwira ko ntazo."

Yongeraho ati: "Ariko njyewe sinamenye icyo abimbarije, nyuma rero yaje gusiba filime yanjye arambeshya ngo yarayibuze kandi hari amakuru nari naramenye bakimara kuyibona."

Igice cya mbere cy'iyo filime cyari cyakinnyemo abarimo Soloba na Shitani, byatwaye Bitanu agera kuri Miliyoni 2 Frw, ariko yarayibuze bimutera igikomere gikomeye.

King Platinumz ushinjwa gusiba amashusho ya filime ya Bitanu yashowemo Miliyoni 2 Frw, ntibyadukundiye kumuvugisha ariko tuzakomeza kumushaka kugira ngo agire icyo bivugaho.


Filime nsha





Leave a Comment:
Recent News