Banner Image

Manchester United yongeye kubona itsinzi.

Manchester United yongeye kubona itsinzi.
Sports Football

Byari mu mukino waberaga imbere ya bafana bayo kuri Old Trafford wayihuzaga na Shefield yanyuma ku rutonde rwa shampiyona kugeze ubu aho byaje kurangira itsinze ibitego bine kuri bi biri(4-2).

by MUCYO james on 2024-04-25 Views: 978

Share:


Mu mukino wayihuzaga na Shefield United wa shampiyona waje kurangira iyitsinze 4-2.Umukino wari wabereye ku kibuga Old Trafford I saa 9:00pm za ninjoro,wari umukino wa 34 muri English Premier League mu mwaka w'imikino wa 2023-2024.

Manchester United yaherukaga amanota atatu muri Werurwe 17 2024 ubwo yasezreraga Liverpool muri FA Cup iyitsinze 4-3 nabwo hagombye kwifashisha iminota yiyongera,hari hashize ukwezi itazi amanota atatu.

Umukino wahuzaga amakipe yombi hari habanjemo abakinnyi bakurikira .

11 ba Man United.

Onana

Harry Maguire

Casemiro

Bissaka

Diogo Dalot

Kobbie Mainnoo

Christian Ericksen

Bruno Fernandez

Antony

Garnacho

Hojlund

11 ba Shefield United.

Foderighama

Aston Trusty

Mason Holgate

Anel Ahmehdodzic

Ben Osborn

Jayden Bolge

Andre Brooks

Gustavo Hammer

Ollie Arblastor

Cameron Archer

Ben Brereton Diaz

Umukino watangiye Man United inobagiza agapira kuko yashakaga intsinzi itariherutse,yatangiye ibona amahirwe menshi mu rubuga rw'amahina ariko ntiyashobora kuyabyaza amahirwe ariko ku munota wa 35 umuzamu Andre Onana yateye umupira ashaka kuwukura imbere yizamu ariko atera mugufi usanga umukinnyi wa Shefield United Jayden Bolge ahita atsinda igitego cya mbere.

Man United nubwo yari itsinzwe igitego ariko ntiyahise icika intege kuko nyuma y'iminota irindwi gusa yahise yishyurirwa igitego cya Maguire ubwo igice cya mbere kirangira ari 1-1.


Uko igice cya mbere cyarangiye.

Igice cya kabiri gitangiye nubundi Man United yakomeje kurusha Shefield united ariko na none ihita iyibanza igitego cyo ku munota wa 50 cyatsinzwe na Ben Brereton Diaz.Ikipe ya Man United yahise iba nk'iriye amavubi kuko ku munota wa 61 yabonye peneliti itsindwa neza na Bruno Fernandez ubwo biba 2-2.


Man United yari inyotewe n'itsinzi yaje kongera itsinda ibindi bitego bi biri icya Bruno Fernandez ku munota wa 81 ndetse na Rasmus Hojlund ku munota wa 85,ubwo umukino uhita urangira ari 4-2 Man United itahana intsinzi.Shefield ubu ifite amanota 16 iri kumwanya wanyuma naho Man United yo yahise igira amanota 53 ku mwanya wa 6.


Uko umukino warangiye.


Rasmus Hojlund yishimira igitego yatsinze.

Bruno Fernandez wafashije Man United kubona itsinzi. 

Leave a Comment:
Recent News