Banner Image

Junior Giti agiye gucutsa Chriss Eazy muri Giti business group

Junior Giti agiye gucutsa Chriss Eazy muri Giti business group
Entertainment Rwanda

junior Giti usanzwe ureberera inyungu z'umuhanzi chriss Eazy, yatangaje ko agiye kumucutsa kuko ngo ubwoba bwarashize

by GATUNGANE Bella Sandrine on 2024-04-19 Views: 1460

Share:


Imyaka ibiri irashize Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti mu gasobanuye areberera inyungu za Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy muri Giti Business group urugendo avuga ko rwaranzwe n'ibyiza n'ibibi, ariko kandi yarashikamye kuko uretse gukunda gusobanura filime, yumvaga ashaka no gushyira itafari ku muziki w'u Rwanda, binyuze mu gushyigikira no guteza imbere abanyempano bigaragaza mu bihe bitandukanye.

Yatangiye mu gihe cya Covid-19, aho ibikorwa byinshi byari byarafunzwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ariko kandi yafashe igihe cyo kwihugura ibijyanye no gukoresha imbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki kugirango ibihangano by'umuhanzi we bijye bicuruzwaho.

Junior Giti yavuze ko kimwe mu byamugoye atangira urugendo rwo gufasha Chriss Eazy ari ubwoba kuko ibyo yiteguraga gushora yibazaga niba bizagaruka.

Ati "Imbogamizi ya mbere nagize ni ubwoba. Gufata amafaranga ukayashora mu muhanzi, mu gihe utabona uko azagaruka. Ukibaza uti ejo hazaza bizagenda gute? Ariko kandi harushya intangiriro."

Junior Giti avuga ko atangira urugendo benshi mu bajyanama bazwi bakoranye n'abahanzi banyuranye bari bamaze kubivamo, ahanini biturutse ku kutumvikana n'abahanzi, cyangwa se ishoramari ryagiye ribagonga bagahitamo kuba babihagaritse

Avuga ko ashingiye ku myaka ibiri ishize afasha umuhanzi Chriss Eazy, yabonye ibyiza byinshi atari yiteze byatumye aniyemeza gusinyisha undi muhanzi mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Giti Business Group yashinze, ananyuzamo gukora filime.

Uyu mugabo agaragaza ko mu gihe cy'ukwezi kumwe azaba yatangaje umuhanzi wa kabiri, kandi ko hari abo batangiye ibiganiro biganisha ku mikoranire.

Yavuze ko bimwe mu byo ashingiraho ahitamo umuhanzi harimo 'kuba afite impano igaragarira buri wese kandi afite ikinyabupfura. Ati "Ntabwo nakubwira ko ari umukobwa cyangwa se umuhungu, ariko kenshi nita ku muhanzi ufite 'Discipline', kuko n'yo yibanze mu mikoranire yanjye n'umuhanzi n'undi wese."

Junior Giti avuga ko agifite inyota yo kugeza Chriss Eazy ku rwego mpuzamahanga, kandi ni nayo ntego yubakiye ku muhanzi mushya agiye gusinyisha.

Leave a Comment:
Recent News