Banner Image

Minisitiri Utumatwishima yinjiye mu kibazo cya King James uri kwishyuzwa arenga miliyoni 30Frw

Minisitiri Utumatwishima yinjiye mu kibazo cya King James uri kwishyuzwa arenga miliyoni 30Frw
Entertainment Rwanda

Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yavuze ko yinjiye mu kibazo cya King James uri kwishyuzwa arenga miliyoni 30Frw n’uwahoze ari inshuti ye witwa Pastor Ntezimana Blaise.

by MUCYO James on 2024-04-05 Views: 1180

Share:


Ntezimana na King James bafitanye ikibazo cy'umushinga w'uruganda rwa Kawunga bafatanyije, wagera hagati ugahomba.

Minisitiri Dr. Utumatwishima yifashishije urubuga rwa X, yagaragaje ko yabashije kuganira na King James ndetse na Ntezimana, kugira ngo bakemure amakimbirane ari hagati yabo.

Yagize ati "Rubyiruko Blaise ntabarangaze, ni inshuti ikomeye ya King James. Yamuhaye ibihumbi 30$ nta masezerano bagiranye, bakorana ubucuruzi barahomba."

Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko yabashije kuvugana na buri ruhande asanga King James yemera kwishyura ariko bikanyura mu butabera kuko inzira y'ubucuti yanze.

Ati "Ajye mu butabera!"

Ni ubutumwa bwakurikiye ubwo Pastor Ntezimana yari amaze gutambutsa kuri X atabaza abarimo Perezida Kagame.

Ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mbandikiye mbasaba kundenganura nkabona ubutabera. Nk'uko mudasiba kubikorera abana b'u Rwanda. Muri 2021 Nahaye amafaranga umuhanzi Ruhumuriza James, uzwi ku izina rya King James ngo dukorane ubucuruzi yari yatangiye yo gukora mu gutunganya ifu ya kawunga."

Uyu mugabo yavuze ko King James atigeze yubahiriza ibyo bari bumvikanye, bityo ko atigeze amusubiza n'amafaranga ye.

Ku rundi ruhande uyu mugabo yavuze ko amafaranga yahaye King James yari yayagujije Bank yo muri Suède aho asanzwe atuye bityo ko kuva mu 2021 ari kuryishyura hiyongereyeho inyungu.

Yavuze ko arambiwe gusiragizwa muri RIB yangiza amatike y'indege hakiyongeraho amafaranga y'abanyamategeko ariko ikibazo ntikirangire .

Ntezimana yavuze ko ashyirwaho amananiza King James yagiye ashyira ku butabera nubwo adahakana ideni, gusa ngo yinangiye kwishyura.

Thetrends yifuje kuvugana n'impande zombi zirebwa n'iki kibazo, Pastor Ntezimana avuga ko ibyo yasangije umukuru w’Igihugu ntacyo yabyongeraho mu gihe King James na we yavuze ko atavuga ku kibazo kiri mu nkiko.

Me Maurice Munyentwali yavuze ko akurikije uko ikibazo kimeze, Pastor Ntezimana Blaise atakabaye yandikiye Perezida wa Repubulika mu gihe ikibazo cye kiri mu nkiko.

Ati "Wumvise ikibazo uko kimeze, ikintu cya mbere abantu bakwiye kumenya ni uko Inkiko z'u Rwanda zigenga bityo kwandikira Perezida wa Repubulika ku kibazo kiri mu nkiko kuko nta n'icyo yakivugaho, numva yakwihangana akareba uko ubutabera bumukemurira ikibazo."

Uyu munyamategeko yavuze ko akurikije uko ikibazo cyatanzwe, hari amakuru menshi atatanzwe by’umwihariko uburyo King James yemera ideni ariko akagora inkiko mu kwishyura.

Ati "Biragoye kumenya uko King James yagoye inkiko ariko njye ndakeka ko yariyandukujeho imitungu bityo bikagaragara ko nta bwishyu afite, bibaye ari ibyo nibaza ko uwareze yakurikiza icyemezo cy'Urukiko agategereza ko uyu muhanzi abona ubwishyu."

Ku rundi ruhande nubwo ahamya ko hari ubundi bwumvikane bushobora gushingirwaho mu guhana amafaranga, ariko abantu bakwiye kwirinda kugurizanya amafaranga menshi nta nyandiko bafitanye.

Pastor Ntezimana Blaise ari kwishyuza King James arenga miliyoni 30Frw


Minisitiri w'Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr. Utumatwishima yavuze ko yaganiriye n'impande zombi bemeranya kwishyurana binyuze mu nkiko

Leave a Comment:
Recent News