Banner Image

Enzo Fernandez yagize imvune izatuma agaruka mukibuga umwaka utaha.

Enzo Fernandez yagize imvune izatuma agaruka mukibuga umwaka utaha.
Sports Football

Mu mukino wahuzaga Arsenal na Chelsea yagiriyemo imvune izatuma abagwa akazagaruka umwaka utaha w'imikino.

by MUCYO james on 2024-04-26 Views: 1050

Share:


Enzo Fenandez n'umunya Arijantine(Argentine) w'imyaka 23 kuko yabonye izuba kuwa 19/01/2001.Yakiniye amakipe nka River Plate,Benefica Lisbon ndetse na Chelsea akinira kugeza ubu,yageze muri Chelsea nyuma y'imyitwarire idasanzwe yagaragarije mugikombe cy'isi yatwaranye n'igihugu cye cya Argentine ndetse n'igikombe cy'umugabane wa America yepfo Copa America .


N'umukinnyi ukina mukibuga hagati nka nomero umunani,nubwo Chelsea akinamo kugeza ubu itameze neza ariko ubona ko impano ye itigeze isubira inyuma ntagato.

Kuwa gatatu tariki 24/4/2024 mu mukino Chelsea yanyagirwagamo na Arsenal 5-0,Enzo Fernandez yagiriyemo imvune izatuma agiye kubagwa ndetse akaba atazagaruka mukibuga vuba kuko ngo ashobora kuzagaruka mu mwaka w'imikino utaha 2024-2025.

Mourichio Pochetino utoza Chelsea yajyaga ahengeka Conor Galagher ku ruhande agifite Enzo ariko ubu nyeka ko agiye kujya amukinisha hagati mukibuga kugirango azibe icyuho cye nubwo wenda ubushobozi bwabo butangana.Kuva yaza muri Chelsea amaze kuyinira imikono 46 kuko yayigezemo 2022.


Akiri muri Benefica.


Enzo Fernandez yishimira igihembo nyuma y'igikombe cy'isi.


Leave a Comment:
Recent News