Banner Image

Igisubizo cya Ngenzi ku mukobwa bagiye kurushinga no ku bibaza niba atarakiriye agakiza akurikiye inkumi

Igisubizo cya Ngenzi ku mukobwa bagiye kurushinga no ku bibaza niba atarakiriye agakiza akurikiye inkumi
Cinema Rwanda

Daniel Gaga [Ngenzi] wamamaye muri filime nyarwanda yirinze kuvuga byinshi ku mukunzi we bazarushinga ubwo yabazwaga kuri bimwe mu byatumye yiyegurira Yesu akabatizwa.

by MABANO on 2024-03-17 Views: 1135

Share:


Ikiganiro na Ngenzi kibaye nyuma y'inkuru yitangarije ubwe akavuga ko yahisemo kwiyegurira Imana no kuyikorera, bigaherekezwa n'ubuhamya bw'imibereho ye, bwamuteye gufata umwanzuro wo kubatizwa mu mazi menshi. Yabatirijwe muri Noble Family Church iyoborwa na Apotre Mignonne.

Daniel Gaga wagize izina ryihariye mu gukina filime nyarwanda, benshi bamubonyemo isura ya sinema bitewe no kwihuza n'ibyo akina ndetse aba icyitegererezo kuri bamwe bifuzaga gutanga umusaruro muri uyu mwuga.

Mu kiganiro yagiranye  n'InyaRwanda Tv, Ngenzi yagarutse ku kintu gikomeye cyamuteye gukizwa, avuga ko yari amaze kunanirwa kuba imbata y'umwanzi no kuyoborwa na sekibi.

Yagarutse ku bikorwa bibi byamuranze ubwo yari mu maboko y'umwanzi birimo kunywa inzoga nyinshi agasinda bigaherekezwa no gukubita abantu, agasoreza ku kunywa itabi n'ibindi bikorwa byatumaga ahemukira bagenzi be.

Mu buhamya yatanze yavuze ko yabaga afite amapaki y'itabi menshi aho yabaga yerekeza hose ku buryo ritigeraga rimubana rike, nyamara akarinywa rwihishwa ntihagire urabukwa.

Uyu mukinnyi wa filime ubwo yabazwaga ku mukobwa bazashyingiranwa, yavuze ko atifuza kumuvugaho. Yasubije ibi ubwo yabazwaga ku basore bajya mu rusengero kuko bakeneye abagore basenga, Ngenzi abihakanira kure.

Uyu mugabo umaze kwinjirwa n'ijambo ry'Imana yavuze ko we atari mu bafashe umwanzuro wo kwiyegurira Imana bakeneye abagore, ahubwo ko umwanzuro wamujemo kuko yari anyotewe no gusanga Umukiza, akihana akanabatizwa.

Ati "Sinshaka kuvuga k'uwo dukundana! Ntacyo muvugaho, igihe ntikiragera, nzabamenyesha igihe cya nyacyo kigeze".

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko icyari kibabaje kuri we, ari ukwiyegurira Imana no kuva ku ngeso zari zaramunaniye, ibyo bindi bikaza nyuma. Yatangaje ko umugore azamuzana ndetse akabitangaza ku gihe gikwiye.

Ngenzi ugiye gushyira hanze filime ye bwite akaba ategerejwe no mu zindi yakinnyemo, yavuze ko hari byinshi ahugiyemo agiye kumurikira abamukunda birimo guhugura abifuza kumenya byinshi ku ruhando rwa sinema no gusobanukirwa ibyatuma umuntu aba umukinnyi mwiza.





Leave a Comment:
Recent News