Banner Image

Eddy kenzo afitanye umwana na minister phiona

Eddy kenzo afitanye umwana na minister phiona
Entertainment East Africa

Nyuma y'uko eddy kenzo ahakanye iby'urukundo rwe na phiona nyamutoro ubu yatangaje ko bafitanye umwana

by GATUNGANE Bella Sandrine on 2024-04-14 Views: 1062

Share:


Nyuma yuko umuhanzi eddy kenzo akomeje guhakana urukundo rwe na minister phiona nyamutoro nawe wo mugihugu cya uganda.

ku wa gatatu w'iki cyumweru niho uyu muhanzi yatangarije itangazamakuru ko afitanye umwana na phiona ngo gusa iyo hatabaho irahira rya phiona kumirimo mishya ntago iby'urukundo rwabo byari kumenyekana muri rubanda

Uyu muhanzi yatangiye kuvugwa mu rukundo na phiona mu kwezi kwa gatatu ubwo hacicikanaga amafoto yabo bombi bameranye neza gusa babibazwa bakamira bahuhaho basa badashaka kugira icyo babitangazaho gusa ibyabo byaje gufata indi ntera ubwo eddy kenzo yagaragaraga aherekeje phiona ubwo yajyaga kurahira ku nshingano nshya yari ahawe muri uganda gusa nanone eddy kenzo ubwo yazaga mu rwanda mu gitaramo cya baba expreince yongeye kubazwa ibye na phiona ariko ntiyagira icyo atangaza .

Kuwa gatatu w'iki cyumweru rero nibwo eddy kenzo yagiranye ibiganiro n'igitangazamakuru cyo muri uganda ,abatangariza ko afitanye umwana na phiona kandi ko imiryango yabo izi iby'urukundo rwabo

Leave a Comment:
Recent News