Nyuma y'uko eddy kenzo ahakanye iby'urukundo rwe na phiona nyamutoro ubu yatangaje ko bafitanye umwana
by GATUNGANE Bella Sandrine on 2024-04-14 Views: 1062
Nyuma yuko umuhanzi eddy kenzo akomeje guhakana urukundo rwe na minister phiona nyamutoro nawe wo mugihugu cya uganda.
ku wa gatatu w'iki cyumweru niho uyu muhanzi yatangarije itangazamakuru ko afitanye umwana na phiona ngo gusa iyo hatabaho irahira rya phiona kumirimo mishya ntago iby'urukundo rwabo byari kumenyekana muri rubanda
Uyu muhanzi yatangiye kuvugwa mu rukundo na phiona mu kwezi kwa gatatu ubwo hacicikanaga amafoto yabo bombi bameranye neza gusa babibazwa bakamira bahuhaho basa badashaka kugira icyo babitangazaho gusa ibyabo byaje gufata indi ntera ubwo eddy kenzo yagaragaraga aherekeje phiona ubwo yajyaga kurahira ku nshingano nshya yari ahawe muri uganda gusa nanone eddy kenzo ubwo yazaga mu rwanda mu gitaramo cya baba expreince yongeye kubazwa ibye na phiona ariko ntiyagira icyo atangaza .
Kuwa gatatu w'iki cyumweru rero nibwo eddy kenzo yagiranye ibiganiro n'igitangazamakuru cyo muri uganda ,abatangariza ko afitanye umwana na phiona kandi ko imiryango yabo izi iby'urukundo rwabo