Banner Image

Elon Musk yanyomoje amakuru y’uko yahagaritse umushinga wo gukora imodoka zihendutse

Elon Musk yanyomoje amakuru y’uko yahagaritse umushinga wo gukora imodoka zihendutse
Technology Rwanda

Umuherwe Elon Musk washinze uruganda Tesla, yanyomoje amakuru y’uko yahagaritse umushinga wo gukora imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi zihendutse.

by GATUNGANE Bella Sandrine on 2024-04-06 Views: 964

Share:


Uru ruganda rwari rwarateguje ko ruzakora imodoka zihendukiye benshi mu rwego rwo kwigarurira isoko ryiganjemo iza BYD yo mu Bushinwa.

Uyu mushinga ukomoka ku gitekerezo Musk yagejeje ku banyamigabane ba Tesla muri Nzeri 2020. Yateganyije ko imodoka zizakorwa zizitwa 'Model 2' zizajya zigura kuva ku bihumbi 25 by'amadolari.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasobanuye ko imodoka za BYD zigurishwa kugeza ku madolari ari munsi y'ibihumbi 10. Uku guhenduka kwatumye igurisha izirenga 526.000 mu gihembwe cya kane cy'umwaka wa 2023.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko umwe mu bari muri uyu mushinga wa Tesla yasobanuye ko uru ruganda rwafashe icyemezo cyo gukomeza gukora gusa imodoka zitwara nta mushoferi za 'Robotaxi' gusa, aho kujya guhatana na BYD.

Ngo ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje abayobozi n'abakozi ba Tesla mu mpera za Gashyantare 2024. Ati "Icyemezo cya Musk ni ugukomeza gukora robotaxi gusa."


Musk yifashishije urubuga X, yatangaje ko "Reuters yongeye kubeshya," asubiza kuri iyi nkuru.

Leave a Comment:
Recent News