Banner Image

Hamenyekanye itariki yo gushyingura Mr Ibu

Hamenyekanye itariki yo gushyingura Mr Ibu
Cinema Africa

Nyuma y'ukwezi n'igice yitabye imana, umuryango we watangaje ko imihango yo gushyingura Mr Ibu izatangira tariki ya 28 Kamena 2024

by GATUNGANE Bella Sandrine on 2024-04-15 Views: 964

Share:


Ku wa 02 Werurwe 2024, umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria, Nollywood, John Okafor uzwi cyane ku izina rya Mr Ibu, yitabye Imana ku myaka 62, azize indwara y’umutima aguye mu bitaro bya Evercare Hospital aho yari arwariye.

Mr Ibu yitabye Imana nyuma y’igihe umuryango we waramutereranye ndetse n’amwe mu mafanga yari yarahawe n’abafana be kugira ngo yivuze yariwe n’abo mu muryango  we ndetse bikurura umwiryane mu muryango kubera ko batari bumvikanye.

Nyuma y’ukwezi kurenga yitabye Imana, Umuryango wa Mr Ib binyuze muri mukuru wa Mr Ibu  Ikofar, yashyize hanze itangazo ashimira abakomeje kubaba hafi ndetse anatangaza itariki yo gushyingura nyakwigendera Mr Ibu wakundishije benshi film zo mu gihugu cya Nigeria.

Ikofar yatangaje ko imisango yo guherekeza Mr Ibu gahunda zo guherekeza Mr Ibu zizatngira ku wa 25 Kamena aho abantu batandukanye bazaba bibuka ubuzima bwa Mr Ibu hanyuma agashyingurwa ku wa 28 Kamena 2024


Uyu muhango wo kumuherekeza no kumushyingura uzabera mu rugo iwe muri Amuri,  Nkanu West Local Government  muri Leta ya Enugu.


Leave a Comment:
Recent News