Ubwenge n’imitima ya bamwe kuri ubu ntiri hamwe, batarizihiza umunsi wahariwe abakundana uzwi nka St Valentin.
by thetrends on 2024-03-16 Views: 983
Abizihiza uyu munsi ubu mu bitekerezo byabo harimo ubwoko bwâimpano bazaha abakunzi babo nâahantu heza bazasohokera, bishimira urukundo rwabo mu buryo budasanzwe.
Buri wa 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundana wizihizwa ku Isi hose, kuva mu kinyejana cya 14 .
Nubwo ari umunsi ufatwa nka mpuzamahanga, bamwe ntibawizihiza kubera impamvu zabo bwite. Muri abo harimo Hubert Sugira, inzobere mu bijyanye nâimibanire.
Sugira avuga ko kuri we abona ko uyu ari umunsi usanzwe kuko urukundo rutakabaye ruhabwa umunsi umwe wo kurwizihiza.
Ati âSt Valentin kuri njye ni umunsi usanzwe ariko bijyanye nâibyo nkora abantu ntibabura kubimbaza, kuko abantu bawufata nkâuwabakundanye. Si ikintu kibi ariko kuri njye ni umunsi usanzwe .â
âKuri njye ni umunsi usanzwe nâubwo ari uwo abantu bizihiza urukundo kandi si bibi kuri njye. Nta munsi umwe wonyine wakabaye wizihirizwaho urukundo, rwakabaye ari ikintu kiba buri gihe.â
Hubert Sugira avuga ko igikwiye ari ukuganira muri byose kugira ngo mwumvikane uko mukwiye gutwara urukundo rwanyu.
Ati âNtabwo ari St Valentin gusa abantu bakwiye kugira uko bumvikanaho, iyo abantu babana nkâumugabo nâumugore cyangwa abakundana, ikintu cyose bakoze bagomba kuba bakigizeho kucyumvikanaho no kubyumva kimwe kugira ngo bishoboke.â
âIyo umwe abona ikintu mu buryo butandukanye nâundi hagomba kubaho kugira icyo bemeranya, icyo mukoze mukaba mwacyemeranyijwe ntibabeho ushaka gukandamiza undi.â
Hategekimana Hubert Sugira avuga ko abakundana bakwiye kuganira kuri buri kintu cyose kuko aricyo gituma babasha kumenya ibyo buri wese yifuza ku wundi.