Banner Image

Ibya Bruce Melody n'Agasaro Diane babyaranye byafashe indi ntera

Ibya Bruce Melody n'Agasaro Diane babyaranye byafashe indi ntera
Entertainment East Africa

Agasaro Diane uvuga ko yabyaranye na Bruce Melody yifashishije umunyamategeko we TURAHIRWA Theogene, yandikiye Bruce Melody na 1:55am abarizwamo asaba ko bakemura ikibazo k'indezo y'umwana babyaranye bitaba ibyo akajyanwa mu nkiko

by GATUNGANE Bella Sandrine on 2024-04-26 Views: 995

Share:


Agasaro Diane uvuga ko yabyaranye na Bruce Melody muri 2015 ubu amwana akaba afite imyaka 9 yavuze ko yandikiye Bruce Melody nyuma y'ibiganiro bagiranye mu bihe bitandukanye ariko bikarangira atujuje ibyo babaga bumvikanye bityo kuri iyi nshuro akaba amusaba ko yakemura ibyo bibazo cyangwa akajyanwa mu nkiko

Agasaro Diane ubu usigaye uba muri Uganda avuga kuri ubu umwana we asigaye arerwa n'abagiraneza kuko nawe atakimurera ngo gusa niwe wirya akimara ngo abone ibyo umwana akeneye byose harimo minerival ndetse n'ibindi byose umwana akenera


Bruce melody ndetse na 1:55am ntacyo baratangaza kuri iyi baruwa bandikiwe gusa bisanzwe bizwi ko Bruce melody atemera uyu mwana Diane avuga ko babyaranye ngo dore ko yamusabye ko bakoresha ibizami bya DNA ngo bace impaka Diane akabyanga

Si ubwambere ikibazo cya Diane na Bruce Melody kivuzwe mu itangazamakuru kuko cyatangiye kuvugwa muri 2016.


Muri 2020 ubwo Bruce Melody yatumirwaga mu kiganiro ku isibo Tv yabajijwe aho ikibazo cye na Agasaro Diane kigeze yagize ati," igihari nuko na n'ubu ntaremera uriya  umwana kuko nyine ntakemera umwana utari uwange"

yakomeje agira ati," ndi umubyeyi kandi sindi umubyeyi gito kuburyo nakanga kurera umwana, ikibazo nuko uwashatse ko murera yabivugaga amwita uwange kandi abana bange barazwi sinakwihakana umwana kandi ndi umubyeyi nyine kandi ubwange naramubwiye ngo aze tujye gupima ibizami bya DNA kugira ngo impaka zishire ariko yarabyanze"

Agasaro Diane nawe yemera ko Bruce Melody  yigeze kumusaba ko bapimisha DNA ngo gusa ntibyabayeho kuko umunyamategeko we yahise agira ibyago

kuri ubu ari Bruce Melody na Agasaro Diane ntanumwe ufite uruhare runini kuri uyu mwana dore ko ntanumwe umurera ubu arerwa n'umugiraneza w'umunyamakuru wamwiyanditseho nyuma yuko nyina asinye inyandiko ivuga ko atagishoboye kurera uyu mwana.

Leave a Comment:
Recent News