Mukarurangwa Marie Antoinette ukomoka mu Karere ka Huye,Intara y'Amajyepfo yatangaje ko anejejwe no kuba yarinjiye muri sinema nyarwanda byumwihariko akaba umwanditsi wa filime.
by MABANO on 2024-03-17 Views: 1073
Uyu mwuga yanyuzwe nawo nyuma yo kwandika filime yahawe izina rya " Nyuma y'ibihe Series" ndetse akanayikinamo.
Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye n'inyarwanda, yavuze ko agiye gushyira hanze indi filime ye yitwa" Mucyo Series" izagaragaramo bamwe bubatse izina muri filime nyarwanda nka Ngenzi, Tukowote n'abandi.
Izi filime zinyuzwa ku rubuga rwa Youtube channel yitwa Southern Rwandan FIlms zikubiyemo inyigisho ikora ku buzima bwa buri munsi umuntu anyuramo.