Banner Image

Imbamutima za Mukarurangwa Marie Antoinette umwanditsi wa filime nyarwanda

Imbamutima za Mukarurangwa Marie Antoinette umwanditsi wa filime nyarwanda
Cinema Rwanda

Mukarurangwa Marie Antoinette ukomoka mu Karere ka Huye,Intara y'Amajyepfo yatangaje ko anejejwe no kuba yarinjiye muri sinema nyarwanda byumwihariko akaba umwanditsi wa filime.

by MABANO on 2024-03-17 Views: 1073

Share:


Uyu mwuga yanyuzwe nawo nyuma yo kwandika filime yahawe izina rya " Nyuma y'ibihe Series" ndetse akanayikinamo.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye n'inyarwanda, yavuze ko agiye gushyira hanze indi filime ye yitwa" Mucyo Series" izagaragaramo bamwe bubatse izina muri filime nyarwanda  nka Ngenzi, Tukowote n'abandi.

Izi filime zinyuzwa ku rubuga rwa   Youtube  channel  yitwa  Southern Rwandan FIlms zikubiyemo inyigisho ikora ku buzima bwa buri munsi umuntu anyuramo.

Mukarurangwa yavuzeko ibyishimo afite bimuhatira gushimira abantu bose bakunda ibihangano bye ndetse agasaba abanyarwanda bose gukomeza kumushyigikira.

Antoinette numwe mubanditsi akaba n'umukinnyi ba filime beza urwanda rufite


Leave a Comment:
Recent News