Banner Image

Imodoka za Tesla zamuritswe ku isoko ry’u Rwanda (Amafoto)

Imodoka za Tesla zamuritswe ku isoko ry’u Rwanda (Amafoto)
Technology Rwanda

Ikigo gicuruza imodoka cyitwa Auto24 Rwanda cyamuritse izikoresha amashanyarazi by’umwihariko gikora agashya gihera ku zikorwa n’Uruganda rwa Tesla rwashinzwe n’umuherwe Elon Musk.

by MABANO on 2024-03-27 Views: 967

Share:


Ni imodoka z'ubwoko bwa Tesla Model Y, zikomeje kugurwa cyane kuko urebye nko mu mwaka ushize, Tesla yagurishije izigera kuri miliyoni 1,2, bingana n'inyongera ya 64% ugereranyije n'umwaka wabanje.

Tesla Model Y iri mu byiciro bitatu ni ukuvuga izigenda urugendo rurerure kugeza ku bilometero 531, izigenda ibilometero 487 n'izidakunze kwamamazwa cyane zigenda ibigera ku 449 zitarongera gushyirwamo umuriro.

Auto24 Rwanda yazanye mu Rwanda izi zigenda ibilometero 531, ishobora kuva ku muvuduko wa 0 - 90 km/h mu masegonda atatu, ariko iki kigo kivuga ko kizamenya intera kigenda neza ari uko zagenzuriwe mu Rwanda.

Ni imodoka yakwicarwamo n'abantu kuva kuri batanu kugeza kuri barindwi ubariyemo na shoferi.

Igira uburyo bufasha umushoferi kuyitwara neza hirindwa impanuka, burimo kumubwira ibiri mu muhanda mu mpande ze kugira ngo atagonga na feri yikoresha mu gihe cy'amage.

Igira ecran nini imeze nka tablet iri hafi ya volant igenzurirwaho imikorere hafi ya yose y'imodoka n'irindi koranabuhanga rifasha uyitwaye kuryoherwa n'ubwiza bwayo.

Umuyobozi wa Auto24 Rwanda, Ivan Ruzibiza, yavuze ko iryo koranabuhanga ndetse n'uburyo ikunzwe ku Isi ari byo byabasunikiye kuyizanira Abaturarwanda ariko bijyana n'uko biyemeje kugeza mu gihugu imodoka zigezweho ku rwego rw'Isi.

Ati "Turashaka kuzana mu Rwanda imodoka z'amashanyarazi zigezweho tubona mu bihugu bikomeye ku Isi. Si izi gusa tuzanye kuko tuzazana ubundi bwoko bushya bukoresha amashanyarazi."

Ku ikubitiro iki kigo cyagejeje mu gihugu imodoka ebyiri zo muri ubu bwoko.

Ruzibiza yavuze ko umwaka uzarangira iyi sosiyete izanye bene izi modoka za Tesla zigeze kuri 50, ndetse yifuza ko izaba imaze kwinjiza mu gihugu izikoresha amashanyarazi 100% ziri hagati ya 100 na 150 zifite ibiciro bitandukanye byigonderwa n'Abaturarwanda.

Ushaka iyi modoka ya Telsa Model Y, yayibonera kuva ku bihumbi 58$ kugeza kuri 62$.

Ibara ridahenda cyane ni umukara, rigakurikirwa n'iry'ivu (grey), ayo agakurikira amabara ahenda cyane arimo umweru, ubururu n'umutuku.

Ruzibiza yavuze ko hari izindi modoka ziri mu nzira zizaba ziri mu mabara y'ubururu n'umutuku, bitandukanye n'iz'umukara zagejejwe mu Rwanda.

Igihe zishyizwe ku muriro usanzwe wo mu rugo bishobora gufata amasaha umunani n'iminota 15 kugira ngo zuzure, zashyirwa kuri chargeur yabugenewe bigafata iminota 27.

Ruzibiza yavuze ko ku biro byabo bashyizeho chargeur ifite umuvuduko wa kilowatt 22 ku isaha, bijyanye n'uko iyi Tesla Model Y ifite batiri ikenera kilowatt 75, ukabona ko kugira ngo yuzure bizajya bitwara amaha atatu n'igice.

Ibirori byo kwakira imodoka za Tesla Model Y byabereye ku cyicaro cya Auto24Rwanda giherereye ku Muhima


Leave a Comment:
Recent News