Wari umukino wa kabiri wa1/4 aho yatsinze 1-0,ibyo ntibyari bihagije kuko yari yaratsinzwe umukino wa mbere 3-0 rero yagombaga gutsinda nibura 4-0 kugira ikomeze gusa ntibyaje gukunda,yahise isezererwa.
by MUCYO james on 2024-04-19 Views: 992
Ni umukino wa kabiri wa kimwe cya kane wa UEFA Europa League wahuzaga Atalanta na Liverpool,umukino waberaga mu Butaliyani kuko umukino wa mbere wari wabereye mu Bwongereza .Atalanta yari yatsindiye Liverpool iwayo 3-0,umukino wa kabiri warangiye Liverpool itsinze 0-1 ihita isezererwa kuko Atalanta yakomeje kugiteranyo(aggregate) 3-1.
11 babanjemo kumpande zombie.
Atalanta.
Juan Musso
Isak Hein
Marten De Room
Ederson
David Zappacosta
Matteo Rugeri
Sead Kolosinac
Berat Djimisiti
Teun Koopmeiners
Aleskey Miranchuk
Gianluca Scamaca
Liverpool fc.
Alisson Becker
Andy Robertson
Trent Alexander Arnold
Virgil Van Djik
Ibrahim Konate
Curtis jones
Alexis Mac Alister
Dominick Szoboszlai
Cody Gakpo
Luiz Diaz
Muhamed Salah
Umukino watangiye saa tatu z'umugoroba wo kuwa 18 mata 2024 ku kibuga Gewiss Stadium cya Atalanta Bergum mu Butaliyani.Liverpool nk'ikipe yashakaga gutsinda ibitego byinshi kugirango ikomeze,yatangiye isatira cyane ku munota wa 7 yahise ibona penaliti yatsinzwe neza na Muhamed salah.