Banner Image

Madederi yifatiye ku gahanga abashegeye abagabo bo mu mahanga

Madederi yifatiye ku gahanga abashegeye abagabo bo mu mahanga
Cinema Rwanda

Dusenge Clenia [Madederi] yavuze ku bakobwa binjira muri filime bashaka kwiyerekana kugira ngo babonwe n’abagabo babarizwa mu bihugu byo hanze (Diaspora) ngo bazabagire abagore babone nuko bazambuka imipaka.

by MABANO on 2024-03-17 Views: 1004

Share:

Madederi wamamaye muri Papa Sava yagarutse kuri bamwe mu gitsinagore badakura amaboko mu mufuka ngo bakore bagategereza abagabo b'abakire, kandi bafite ubushobozi bwo kwishakira ubutunzi bwabo bakibeshaho.

Ati "Bisa no kuvuga ngo ndashaka umugabo w'umukire! Kuki wowe utaba umukire ku giti cyawe? Kuki utashaka utaba umugore w'umukire aho kuba umugore w'umugabo w'umukire? Kuki utaharanira icyo?". Yakomeje ati "Umugisha uri ahantu hose wagusanga ahantu hose uri. Injira muri filime ubifite mu mutwe nk'inzozi zawe kandi ubikunda, ufite intego ukore cyane".

Mu kiganiro na Rose Tv Show, Madederi amenyesha ko kwishakira amafaranga ku giti cyawe biruta kwiruka ku y'abandi bakagusuzugura. Ati "Ntekereza ko ari byo byaba bifite ingufu cyane kurusha gutekereza amafaranga undi muntu yavunikiye, rimwe na rimwe ntuhabwe uburenganzira kuri ubwo bukire".

Madederi yababajwe n'aba bantu abagira inama yubaka. Ati "Ikiza ni ugukora ugasenga Imana ikaguha uwo yaguteguriye, ubundi nawe ugakora ushaka kuba umugore w'umukire aho kwifuza kuba umugore w'umugabo w'umukire". Madederi wakunzwe muri filime zirimo Papa Sava, The Bishop's Family, Indoto Series, Ejo si kera n'izindi, yavuze ko yifuza kuba umwe mu bantu bigejeje ku nzozi zabo byaba ngombwa nawe agafasha abandi aho kwaka ubufasha.

Ati "Twese Imana yaduhaye ubwenge, twese tukavukana amaguru n'amaboko, twese tukavukana umutwe n'ubwonko, ibyo umugabo yageraho nawe wabigeraho. Ugomba kubaho uzi ko ibibazo byawe bikureba. Iyo uzi icyo ushaka ntufata icyo ubonye".

Madederi yanavuze ko ari mu rukundo n'umusore gusa ntiyamuvugaho byinshi. Icyakora yatangaje ko bigoye ko abantu bamubona kuko urukundo ruri hagati yabo gusa batabishyira hanze. Madederi wamamaye muri Papa Sava yagarutse kuri bamwe mu gitsinagore badakura amaboko mu mufuka ngo bakore bagategereza abagabo b'abakire, kandi bafite ubushobozi bwo kwishakira ubutunzi bwabo bakibeshaho.

Ati "Bisa no kuvuga ngo ndashaka umugabo w'umukire! Kuki wowe utaba umukire ku giti cyawe? Kuki utashaka utaba umugore w'umukire aho kuba umugore w'Umugabo w'umukire? Kuki utaharanira icyo?". Yakomeje ati "Umugisha uri ahantu hose wagusanga ahantu hose uri. Injira muri filime ubifite mu mutwe nk’inzozi zawe kandi ubikunda, ufite intego ukore cyane".

Mu kiganiro na Rose Tv Show, Madederi amenyesha ko kwishakira amafaranga ku giti cyawe biruta kwiruka ku y'abandi bakagusuzugura. Ati "Ntekereza ko ari byo byaba bifite ingufu cyane kurusha gutekereza amafaranga undi muntu yavunikiye, rimwe na rimwe ntuhabwe uburenganzira kuri ubwo bukire".

Madederi yababajwe n'aba bantu abagira inama yubaka. Ati "Ikiza ni ugukora ugasenga Imana ikaguha uwo yaguteguriye, ubundi nawe ugakora ushaka kuba umugore w'umukire aho kwifuza kuba umugore w'umugabo w'umukire". 

Madederi wakunzwe muri filime zirimo Papa Sava, The Bishop's Family, Indoto Series, Ejo si kera n'izindi, yavuze ko yifuza kuba umwe mu bantu bigejeje ku nzozi zabo byaba ngombwa nawe agafasha abandi aho kwaka ubufasha.

Ati "Twese Imana yaduhaye ubwenge, twese tukavukana amaguru n'amaboko, twese tukavukana umutwe n'ubwonko, ibyo umugabo yageraho nawe wabigeraho. Ugomba kubaho uzi ko ibibazo byawe bikureba. Iyo uzi icyo ushaka ntufata icyo ubonye".

Madederi yanavuze ko ari mu rukundo n'umusore gusa ntiyamuvugaho byinshi. Icyakora yatangaje ko bigoye ko abantu bamubona kuko urukundo ruri hagati yabo gusa batabishyira hanze.

Leave a Comment:
Recent News