Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Mutesi Aurore Kayibanda, yasezeranye mu mategeko na Jacques Gatera mu muhango wabereye muri Amerika muri Leta ya Arizona aho basanzwe batuye.
by Dieudonne IRAFASHA on 2024-03-13 Views: 1001
Umuhango wo gusezerana mu mategeko wabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 22 Gashyantare 2024.
Umwe mu bitabiriye uyu muhango wahaduhaye amakuru yagize ati "Ni ibirori by'icyamamare byitabiriwe n'ibyamamare. Gusaba no gukwa no gusezerana imbere y'Imana bizabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024".
Mu bitabiriye ubu bukwe harimo Itsinda rya Charly & Nina, Cedru utunganya amashusho, Lionel ukina Basketball, Bad Rama, Ernesto Ugeziwe nâabandi.