Banner Image

Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yahumurije Arsenal nyuma yo gutsindwa.

Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yahumurije Arsenal nyuma yo gutsindwa.
Sports Football

Nyakubahwa Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwhoze rwitwa Twiter yavuze ko nubwo Arsenal yatsinzwe ariko aracyari umufana wayo ndetse anashimira Buyern yakomeje.

by MUCYO james on 2024-04-18 Views: 990

Share:


Ni umukino wa UEFA Champions League wa kimwe cya kane wo kwishyura waberaga kuri Alianz Arena mu Budage ukaba wahuzaga Buyern Munich na Arsenal fc.Umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganya 2-2,uyu mukino wari wabereye mu Bwongereza kuri Emirates stadium.

Uyu mukino rero watangiye amakipe yose azi neza ko ikipe iri bubabshe gutsinda iri buhite ikomeza muri 1/2.Buyern munich yari iwayo wabonaga ko imeze nka ya nkoko ishonda umukara iyo iri iwayo,yari irimo kurusha Arsenal yari yayisuye.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 kumpande zombie ariko mugice cya kabiri amakipe yombi yazanye ingamba zitandukanye ku munota wa 63 Raphael Guerero yahaye Joshua Kimich umupira mwiza atsinda igitego cy'itsinzi bituma Buyern Munich ikomeza muri 1/2.

Arsenal ikimara gutsindwa yahise icika intege yose.

Buyern munich yishimira itsinzi.

Ubwo Arsenal yahise isezererwa,umukino ukirangira Nyakubahwa Perezida wa Republika y'u Rwanda Paul Kagame yahise ajya kurubuga rwe rwa X rwohoze rwitwa Twitter avuga ko nubwo Arsenal ivuyemo ikiri ikipe ye anashimira Buyern Munich yakomeje muri 1/2.



Arsenal isanzwe inafitanye umubano mwiza n'uRwanda ndetse n'ikigo cy'igihugu cy'iterembere(RDB) kuko muri 2018 u Rwanda na Arsenal basinyanye amasezerano yo kwamamaza u Rwanda azwi nka''VISIT RWANDA'',ubu Arsenal ikaba yambara VISIT RWANDA kumipira bakinana ku kuboko kw'ibumoso.

Leave a Comment:
Recent News