Banner Image

Ubutabera: CSP Kayumba wayoboye gereza ya Rubavu yakatiwe gufungwa imyaka 15

Ubutabera: CSP Kayumba wayoboye gereza ya Rubavu yakatiwe gufungwa imyaka 15
Politics Rwanda

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwahanishije Kayumba Innocent wahoze ari umuyobozi wa gereza ya Rubavu igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo kumuhamya uruhare mu mpfu z’imfungwa zabereye muri iyo gereza.

by GATUNGANE Bella Sandrine on 2024-04-06 Views: 959

Share:


Nyuma y'icyo cyemezo cy'Urukiko, Umunyamategeko wunganira Kayumba yahise atangaza ko bagiye guhita bajuririra igihano umukiliya we yahanishijwe.

Yagize ati "Icyemezo cy'urukiko ntitucyishimiye kubera ko urukiko rutitaye ku miburanire yacu ndetse n'ibimenyetso twatanze. Tugiye kujurira."

Urukiko kandi rwahanishije Baziga Jean de Dieu na Gapira Innocent, bari bashinzwe iperereza muri gereza, igifungo cy'imyaka 13 kuri buri umwe.

Byinshi Emmanuel wari usanzwe afungiwe muri iyo gereza yahawe gifungo cy'imyaka 25 nyuma yo guhamywa uruhare mu rupfu rwa bagenzi be barimo Lambert Makdadi.

Abandi bari bafungiye muri iyo gereza bareganwaga muri iyo dosiye barimo Nkurunziza Charles wakatiwe gufungwa imyaka 22 na Nteziyaremye Emmanuel wakatiwe gufungwa imyaka 20.

Ku rundi ruhande ariko urukiko rwagize abere abandi bayoboye gereza ya Rubavu barimo Gahungu Ephrem wasimbuye Kayumba Innocent na Uwayezu Augustin wari umwungirije.

Urukiko rwavuze ko rwasanze nta ruhare bwite bagize mu iyicwa ry'imfungwa zaguye muri iyo gereza ya Rubavu.

CSP Kayumba Innocent yakatiwe igifungo cy'imyaka 15

Leave a Comment:
Recent News