Ukwiriye kuba umunyembaraga uko byagenda kose
by thetrends on 2024-03-16 Views: 1001
Abantu bâabanyantege nke bategereza amahirwe; ariko abantu bâabanyemberaga ahubwo amahirwe barayarema bagakorerwa na babandi baba bategereje amahirwe, aribwo abantu tubona akazi mu bindi bigo ngo nagize amahirwe mbona akazi.
Saba ubufasha atari ukubera ko ufite intege nke cyangwa uri umunyantege nke ahubwo ari ukubera ko ushaka gukomeza gukomera.
Kwihangana nâimbaraga zâabanyantege nke, kutihangana nâintege nke zâabanyembaraga.
Ubwisanzure ntibushobora na rimwe kugerwaho nâintege nke. Fata intege nke zose uzishyire kure.
Bwira umubiri wawe ko ukomeye, bwira ubwenge bwawe ko bukomeye, kandi ugire kwizera n'ibyiringiro bitagira umupaka.
Ingorane zidutera imbaraga, ibibazo bibyara ubwenge, agahinda gakuza impuhwe cyangwa umuhate, abababaye cyane bazaba abishimye cyane.
Haguruka ukomere, nta bwoba, nta miziririzo, hangana n'ukuri uko kuri!