Banner Image

Umugore yasabye gatanya n’umugabo we amuziza kutiyuhagira

Umugore yasabye gatanya n’umugabo we amuziza kutiyuhagira
Society International

Muri Turkey, umugore aherutse gusaba gatanya kubera ko umugaba we yanga kwiyuhagira, agahora anuka ibyuya ndetse n’amenyo ye akayoza rimwe cyangwa se kabiri mu cyumweru gusa.

by Dieudonne IRAFASHA on 2024-03-14 Views: 1042

Share:


Uwo mugore wiswe A.Y. mu itangazamkuru ryo muri Turkey, ngo yatanze ikirego mu rukiko asaba gutandukana n'umugabo we wiswe C.Y, agaragaza ko isuku ye nkeya, ari cyo kibazo gikomeye.

Abanyamategeko bunganira uwo mugore, babwiye urukiko rwa '19th Family Court' rwa Ankara, ko uregwa ashobora kwambara umwenda umwe iminsi itanu atawuhinduye, akoga rimwe na rimwe, agahora anuka icyuya.

Abatangabuhamya baje mu rukiko, harimo inshuti zihuriweho n'umugabo n'umugore ndetse n'abakorana n'umugabo, bose bemeje ko koko uwo mugabo afite ikibazo cy'umwanda . Urukiko rwahise rwemera guha uwo mugore gatanya nk'uko yari yayisabye, ndetse rutegeka umugabo kumwishyura ibihumbi magana atanu by'Amalira yo muri Turkey, (500,000 Turkish lira), ni ukuvuga agera ku 16.500 byAmadolari y'Amerika nk'indishyi y'akababaro, yo kuba barabanye atita ku isuku.

Umunyamategeko wa A.Y. witwa Senem Yılmazel, yabwiye ikinyamakuru cyo muri Turkey cyitwa Sabah ko "Abashakanye bagomba kuzuza inshingano zijyana n'ubuzima basangiye. Iyo ubuzima abashakanye bahuriyeho bubaye umutwaro kubera imyitwarire y'umwe muri bo, undi aba afite uburenganzira bwo gutanga ikirego agasaba gatanya. Twese tugomba kwitondera ibijyanye n'imibanire y'abantu. Kubera iyi mpamvu, tugomba kureba ku myitwarire yacu no ku isuku yacu".

Itegeko ryo muri Turkey, impamvu zishingirwaho mu gutanga gatanya zigabanyijemo ibice bibiri, harimo impamvu rusange n'impamvu zidasanzwe. Kuri iyo dosiye yo kuba hari ubangamiwe kubera imyitwarire ya mugenzi we irimo kuba agira umwanda, byatumye iyo suku nkeya y'umugabo iba impamvu urukiko rwashingiyeho rutanga gatanya.


Leave a Comment:
Recent News