Banner Image

Umunyarwenya Dr Hillary Okello yashenguwe n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyarwenya Dr Hillary Okello yashenguwe n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Cinema International

Dr. Hillary Okello uri mu banyarwenya bagezweho i Kampala yatangaje ko ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yababajwe n’ibyabaye, asaba abanyarwenya kurwanya ikintu cyose cyahembera ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bakibanda ku rwenya

by MABANO on 2024-03-27 Views: 964

Share:


Dr. Hillary Okello wataramiye bwa kabiri mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri ya Gen-Z Comedy show ariko akaba amaze kuza mu Rwanda inshuro enye yasobanuye ko amateka yabaye mu Rwanda adakwiriye kwibagirana.

Ati "Njyewe nasuye Urwibutso rwa Gisozi, namaze amasaha abiri banyigisha amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ndasaba abanyarwenya kwirinda ivangura".

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE mbere y'uko asubira muri Uganda, Dr. Hillary Okello yasobanuye ko ibihugu byinshi byo muri Afurika bikwiriye kwigira amasomo menshi ku Rwanda.

Ati "Iyo ugeze mu Rwanda wumva nta muntu ugutandukanya n'undi. Rero ni ikintu cyiza kuba abaturage bibona nk'Abanyarwanda aho kumva ko bafite ubwoko butandukanye."

Dr. Hilary Okello w'imyaka 28 yavukiye mu Majyaruguru ya Uganda. Ni imfura mu bana bane bavukanye ku babyeyi bakomoka mu bwoko bwa Langi bwo mu gace ka Lira ko muri Uganda.

Uyu munyarwenya wize ubuvuzi muri kaminuza yahagaritse akazi yari afite nk'umuganga, yiyegurira ibyo gutera urwenya mu 2022.

Dr. Hilary Okello yatangiye ibijyanye no gutera urwenya yiga muri Jinja College nyuma yo gutwarwa n'ibikorwa by'abarimo Salvado, Alex Muhangi na Emma Napoleon akajya abigana atangaza amakuru imbere y'abanyeshuri bagenzi be.

Mu 2017 nibwo bwa mbere yitabiriye amarushanwa y'abanyempano "Next Top Comedian" bimutwara ibihumbi 20 by'Amashilingi ya Uganda na yo yari yagurijwe n'umunyeshuri mugenzi we biganaga muri Clarke International University, icyo gihe byaramuhiriye aza muri batanu ba mbere.

Icyo gihe yahuye n'isuzuma rikomeye dore ko yasabwe gusetsa abagize akanama nkemurampaka mu munota umwe gusa kandi yari amenyereye iminota itanu ku bw'amahirwe yabyitwayemo neza.


Leave a Comment:
Recent News