Banner Image

Umwaka wa 2024 uzasiga amakuru y’ingendo rusange mu Rwanda aboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga

Umwaka wa 2024 uzasiga amakuru y’ingendo rusange mu Rwanda aboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga
Technology Rwanda

Hatangajwe ko bitarenze umwaka wa 2024, umuturage wese ukenera gukoresha imodoka rusange cyangwa moto mu ngendo ze, azaba abasha kwifashisha ikoranabuhanga, akamenya amakuru y’ibanze ku rugendo arimo nko kumenya igihe imodoka zibonekera.

by MABANO on 2024-03-19 Views: 1030

Share:


Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri ku ya 19 Werurwe 2024, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ikigo 'Smart Mobility Lab', kizajya gihuriza hamwe abari mu rwego rwo gutwara abantu n'ibintu mu Rwanda.

Ku ikubitiro iki kigo gikorera muri Kigali Norrsken House, cyatangaje ko kigiye kwibanda ku kubaka ikoranabuhanga rizoroshya mu guhanahana amakuru ajyanye n'ingendo hagati y'abagenzi n'imodoka zibatwara, n'indi mishinga ishobora kuzaba igisubizo ku bindi bibazo bikigaragara muri uru rwego, ku buryo mu mpera z'uyu mwaka rizaba ryatangiye gukoreshwa.


Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye bwa Leta y'u Budage binyuze mu kigo cyabo cy'iterambere GIZ, Carnegie Mellon University- CMU ndetse n'Ishami ry'Ikigo cy'Abadage gikora Imodoka, Volkswagen Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Volkswagen mu Rwanda, Kamuhinda Serge, yagaragaje ko zimwe mu ntego z'ibanze z'iki kigo ari uguhuriza hamwe abantu n'inzego zose zifite aho zihuriye no gutwara abantu, kugira ngo hashyirweho urwego rw'imikoranire yorohereza umugenzi.

Ati "Ubu turatangiye kandi tugiye no gutangira kwakira abatugana, abashaka kumenya amakuru no kuyaduha bose, ku buryo umusaruro uzahita utangira kugaragara kandi uko ibihe bishira ukomeze kwiyongera."

Leta y'u Budage binyuze muri GIZ, yahise itanga inkunga ya miliyoni 1,4 y'amayero [hafi miliyari 2 rw], yo kwifashisha mu bikorwa by'iki kigo gishya, ndetse GIZ, ikazahita ishaka abahanga bazakoranira hafi na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, mu migenzurire ya Smart Mobility Lab.

Umuhuzabikorwa ushinzwe ubwikorezi butangiza ibidukikije muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo, Twagirimana Janvier, yavuze ko intego z'iki kigo zihura neza na gahunda ya Leta y'u Rwanda yo gushyira ku murongo imikoreshereze y'imodoka mu buryo burengera ibidukikije.

Ati "Kuba hari ubwiyongere bw'abakenera serivisi zo gutwara abantu si bibi ahubwo ni nk'amahirwe kuko bituma habaho iterambere ry'ubukungu. Birema imirimo nko gushyiraho za porogaramu zifashishwa n'ibindi. Ikigo nk’iki rero kizatanga akazi kandi kinashyireho uburyo ubwikorezi bw'abantu n'ibintu buzarushaho koroha."

Zimwe mu zindi mbogamizi iki kigo cyitezweho guhangana nazo ni ukuba hari ubwiyongere bwinshi bwa za moto kubera hari ibice bimwe bitagerwamo n'imodoka rusange, ukudakorera mu mucyo biranga abari mu rwego rwo gutwara abantu, ubuke bw'ibikorwaremezo byifashishwa n'imodoka z’amashanyarazi, ubuke bw'abafite ubumenyi bwo kwita ku buziranenge bwazo n'ibindi.

Umuyobozi muri GIZ mu Budage, akaba n'uwari uhagarariye ibikorwa by'ishyirwaho rya Smart Mobility Lab, Andrea Denzinger, yavuze ko mu mpera z'uyu mwaka umuturage azaba abasha gukoresha telefoni ye akabona amakuru y'ibanze ku rugendo ateganya gukora, nk'umusaruro wa mbere w'iki kigo.

Yagize ati "Abantu bazaba bafite uburyo bwo kureba muri telefoni zabo, bamenye igihe bisi ihagerera, bamenye n'aho iri kujya. Ibyo muzabibona biba vuba cyane muri uyu mwaka."

Denzinger, yavuze ko iki kigo kizafata iya mbere mu guhanga uburyo bushya gutwara abantu mu Rwanda byajya bikorwamo, ku buryo bizanira inyungu abagenzi, n'abandi bari muri uru rwego.


Leave a Comment:
Recent News