Banner Image

Zuchu yabajije umukunzi we Diamond Platnumz gahunda amufiteho

Zuchu yabajije umukunzi we Diamond Platnumz gahunda amufiteho
Entertainment East Africa

Umuhanzikazi Zuchu yifashishije indirimbo afitanye n'umukunzi we Diamond Platnumz amubariza ku rubyiniro nimba azamurongora cyangwa ari ukumukoresha gusa

by GATUNGANE Bella Sandrine on 2024-04-17 Views: 974

Share:


mu gitaramo cyaraye kibereye mu gihungu cya Tanzania mu ntara ya pangani Zuchu yifashishije indirimbo yakoranye na Diamond amusaba ko yamurongora


Zuhura Othman Soud wamenyekanye nka Zuchu, ukorera umuziki muri Tanzania akaba n'umukunzi wa Diamond platnumz bahuriye muri Wasafi records ibatuganyiriza imiziki, ubwo bari batumiwe mu gitaramo cyo kwakira  urumuri rw'ubwigenge bwa Tanzania cyabereye mu ntara ya Pangani ndetse kinatumirwamo ibyamamare byo muri wasafi birangajwe imbere na Diamond Platnumz


Ubwo bari bageze ku ndirimbo bise "Mtasubiri" abo bombi bageze aho baririmba nta bicurangisho birimo maze Diamond ayahinduramo ati "ese urankunda, uzanambyarira?"  Nibwo umukunzi we Zuchu yagiye kumwakira muri iyo ndirimbo nkuko basanzwe bayiririmba aramusubiza ati," ese urankunda?', uzandongora ryari?, cyangwa ni ukunkoresha gusa?" Zuchu nibwo yahise asaba abafana bari aho kuvugira hejuru icyarimwe bati murongore cyangwa se mukore ubukwe maze abafana nabo barabiririmba


Diamond platnumz ndetse na Zuchu batangiye kuvugwa mu rukunda guhera muri 2022 ndetse bakaba baha abatari bake ibyishimo mu ndirimbo zabo zinyuranye.

Leave a Comment:
Recent News