Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubwo Ingabo za Congo zarasaga ibisasu mu Kinigi ho mu karere ka Musanze yihanangirije mugenzi Félix Antoine Tshisekedi, gusa bikarangira RDC yanze guhagarika ubushotoranyi bwayo ku Rwanda.
by BADON on 2024-03-16 Views: 1072
Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n'umunyamakuru James Smart ukorera Televiziyo ya NTV yo muri Kenya.
Perezida Kagame yakomeje ku bisasu ingabo za RDC zarashe mu Kinigi mu myaka ibiri ishize, ubwo yari abajijwe niba hari ingabo u Rwanda rwaba rufite mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y'igihe rusabwa n'ibihugu ndetse n'imiryango ikomeye ku Isi "guhagarika ubufasha kuri M23 ndetse no kuvana bwangu ingabo zarwo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo".
Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko mugihe cyose umutekano w'u Rwanda ubangamiwe, ntawe akwiye gusaba uburenganzira bwo kuwurinda.
Ati: "Navugiye imbere ya Camera ko mugihe umutekano w'u Rwanda ubangamiwe, nta muntu n'umwe nkenera gusaba uruhushya rw'icyo ari cyo cyose nsabwa gukora kugira ngo Abanyarwanda barindwe".
Umukuru w'Igihugu yasobanuye ko ubwo FARDC yarasaga bwa mbere mu Kinigi yihanangirije Tshisekedi akanamusaba ibisobanuro, gusa bikarangira undi yanze kumva.
Ati: "Muri 2022 ubwo Ingabo za RDC zarasaga inshuro eshatu ku butaka bwacu zikoresheje imizinga iremereye, nabwiye buri wese harimo n'abayobozi ba Congo. Byabaye rimwe hanyuma dukorera inama i Nairobi ndetse na Perezida wa Congo yariyo. Naramubwiye nti "ibi ni ukurengera, uri kujya kure cyane".
Yakomeje agira ati: "Hari bimwe mu bisobanuro yampaye, nanjye ndamubwira nti " muguhe cyose ibisobanuro ari byiza ndibubyemere, nta kibazo kibirimo".
Perezida Kagame yavuze ko bisa nk'aho Tshisekedi yafashe ibyo yamubwiye nk'ibyoroshye, kuko nyuma y'inama ya Nairobi ibyo yari yamwihanangirije byongeye kubaho ku nshuro ya kabiri ndetse n'iya gatatu.
Yunzemo ko nyuma y'uko FARDC yari imaze kurasa mu majyaruguru yifashishije ibibunda byo mu bwoko bwa BM21 ikica abaturage ari bwo yasobanukiwe ko ntawe akwiriye gusaba uruhushya rwo kurindira umutekano u Rwanda.
Umukuru w'igihugu kandi yavuze ko ubwo RDC yashinjaga u Rwanda kohereza ingabo mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, abo mu bihugu bikomeye bamuhamagaye bakamubwira ibyo agomba gukora, abasubiza ko azakora ibishoboka kugira ngo ibindi bisasu bitazongera kuraswa ku butaka bw'u Rwanda.
Ati: "Barampamagaye, bambwira icyo ngomba gukora n'icyo kureka. Narababwiye nti "Ndabumva, ndabashimira" ariko nababwiye ko nzakora ibishoboka kugira ngo hatazagira imbunda ziremereye zongera kurasa ku butaka bw'u Rwanda. Mfite iyo nshingano, ni yo mpamvu ndi Perezida kandi mbere y'uko mba Perezida, nanatangaga umusanzu mu rugamba rwo kugira ngo iki gihugu kigire impinduka zikiganisha aheza."