Banner Image

Mukura victory sport yaguye miswi na Marine Fc mu gihe Rayon Sport y'abatarengeje imyaka 17 yatewe mpaga

Mukura victory sport yaguye miswi na Marine Fc mu gihe Rayon Sport y'abatarengeje imyaka 17 yatewe mpaga
Sports Football

Mukura victory sport yanganyije na Marine Fc igitego 1-1 hari mu mukino w'umunsi wa 11 muri Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda mbere yaho Rayon Sport y'abatarengeje imyaka 17 yari yatewe mpaga y'ibitego 3-0 na Mukura victory sport y'abatareng

by Rukundo jean Claude on 2024-11-30 Views: 972

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024 kuri stade mpuzamahanga ya Huye ku isaha ya saa sita byari biteganyijwe ko ikipe ya Mukura victory sport y'abatarengeje imyaka 17 iza kuhakirira Rayon Sport nayo y' abatarengeje imyaka 17 gusa bitunguranye Rayon Sport yabuze ku kibuga maze abasifuzi bemeza ko Mukura victory sport y'abatarengeje imyaka 17 iteye mpaga y'ibitego 3-0 Rayon Sport y'abatarengeje imyaka 17 bitewe no kubura ku kibuga.

Abasifuzi bafashe icyemezo cyo gutera mpaga ikipe ya Rayon Sport y'abatarengeje imyaka 17 nyuma yo kutagaragara ku kibuga 

Mukura victory sport y'abatarengeje imyaka 17 nyuma yo gutera mpaga yahise yikorera imyitozo 

Nyuma yaho saa cyenda hakurikiyeho umukino wa Mukura victory sport yari yakiriyemo Marine Fc wari umukino w'umunsi wa 11 wa Shampiyona y' ikiciro cya mbere y' u Rwanda. Uyu mukino watangiye ikipe ya Mukura victory sport nk'ikipe yari imbere y'abafana bayo isatira Marine Fc

Nkaho ku munota wa mbere Rutahizamu Boeteng Mensah yazamuye umupira yinjira m'urubuga rw'amahina rwa Marine Fc agiye gutera ishoti myugariro Mukire Confiance wa Marine Fc umupira awushyira muri koroneri yatewe na Niyonizeye Fred ariko ntihagira ikivamo.

Ikipe ya Mukura victory sport yakomeje gusatira izamu rya Marine Fc nkaho ku munota wa 8 Hakizimana zubert yahinduye umupira imbere y'izamu rya Marine Fc maze umurundi Niyonizeye Fred awuteye uca ku ruhande rw'izamu ryari ririnzwe na Vally Irambona. Ku munota wa 10 myugariro wa Mukura Ishimwe Abdoul yagize ikibazo cy'imvune maze ahita asohoka mu kibuga asimburwa na Niyonzima Eric.

Ikipe ya Mukura yakomeje gukina neza abakinnyi bayo ubona ko bari kubonana neza maze ku munota wa 15 Nsabimana Emmanuel bakunda kwita Balotelli yafashe umupira ari hagati mu kibuga arekura ishoti rikomeye cyane ariko umupira uca ku ruhande gato rw'izamu rwa Marine Fc. Nyuma yaho ikipe ya Marine Fc nayo yakangutse yinjira mu mukino itangira gusatira izamu rya Mukura byaje no gutanga umusaruro kuko ku munota wa 25 Mutangana Derrick yafunguye amazamu nyuma yo gusigana hagati ya myugariro Rushema Chris n'umuzamu Sebwato Nicholas bihita binabaviramo gutsindwa igitego biba bibaye igitego kimwe cya Marine Fc k'ubusa bwa Mukura victory sport.

Nyuma yo gutsindwa igitego Mukura victory sport yagiye ku gitutu cyo gushaka kwishyura nkaho ku munota wa 35 Hakizimana zubert yazamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso awuhereza rutahizamu Boateng Mensah maze awuteye uca ku ruhande rw'izamu ryari ririnzwe na Vally Irambona. Ikipe ya Mukura victory sport yakomeje gusatira ishaka kwishyura igitego yatsinzwe ariko bamyugariro ba Marine Fc barimo Mukire Confiance na Mutangana Derrick bakomeza kwitwara neza. Mbere yuko igice cya mbere kirangira Mukura victory sport yabonye uburyo bwo gutsinda igitego binyuze kuri rutahizamu wayo Boateng Mensah ariko ubwugarizi bwa Marine Fc bukomeza guhagarara neza. Ibi byaje no gutuma igice cya mbere cy' umukino kirangira Marine Fc iyoboye n'igitego kimwe k'ubusa bwa Mukura victory sport.

Igice cya kabiri cyatangiye Umutoza wa Mukura Afahmia Lotfi akora impinduka akuramo Nsabimana Emmanuel bakunda kwita Balotelli ashyiramo Sunzu Bonheur.Ninako Kandi umutoza wa Marine Fc Rwasamanzi Yves yinjizagamo Nkundimana Fabio kugira ngo yongere imbaraga mu gice cy'ubusatirizi.

Sunzu Bonheur winjiye mu kibuga asimbuye yaje ubona ko ari kugora ubwugarizi bwa Marine Fc. Nkaho ku munota wa 46 yazamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo awuhinduye imbere y'izamu ashakisha rutahizamu Boateng Mensah ariko ananirwa no kugwana nawo mu rushundura ngo atsinde igitego. Nyuma yaho gato

Ikipe ya Mukura victory sport yakomeje gusatira izamu rya Marine Fc nkaho ku munota wa 8 Hakizimana zubert yahinduye umupira imbere y'izamu rya Marine Fc maze umurundi Niyonizeye Fred awuteye uca ku ruhande rw'izamu ryari ririnzwe na Vally Irambona. Ku munota wa 10 myugariro wa Mukura Ishimwe Abdoul yagize ikibazo cy'imvune maze ahita asohoka mu kibuga asimburwa na Niyonzima Eric.

Ikipe ya Mukura yakomeje gukina neza abakinnyi bayo ubona ko bari kubonana neza maze ku munota wa 15 Nsabimana Emmanuel bakunda kwita Balotelli yafashe umupira ari hagati mu kibuga arekura ishoti rikomeye cyane ariko umupira uca ku ruhande gato rw'izamu rwa Marine Fc. Nyuma yaho ikipe ya Marine Fc nayo yakangutse yinjira mu mukino itangira gusatira izamu rya Mukura byaje no gutanga umusaruro kuko ku munota wa 25 Mutangana Derrick yafunguye amazamu nyuma yo gusigana hagati ya myugariro Rushema Chris n'umuzamu Sebwato Nicholas bihita binabaviramo gutsindwa igitego biba bibaye igitego kimwe cya Marine Fc k'ubusa bwa Mukura victory sport.

Nyuma yo gutsindwa igitego Mukura victory sport yagiye ku gitutu cyo gushaka kwishyura nkaho ku munota wa 35 Hakizimana zubert yazamukanye umupira ku ruhande rw'ibumoso awuhereza rutahizamu Boateng Mensah maze awuteye uca ku ruhande rw'izamu ryari ririnzwe na Vally Irambona. Ikipe ya Mukura victory sport yakomeje gusatira ishaka kwishyura igitego yatsinzwe ariko bamyugariro ba Marine Fc barimo Mukire Confiance na Mutangana Derrick bakomeza kwitwara neza. Mbere yuko igice cya mbere kirangira Mukura victory sport yabonye uburyo bwo gutsinda igitego binyuze kuri rutahizamu wayo Boateng Mensah ariko ubwugarizi bwa Marine Fc bukomeza guhagarara neza. Ibi byaje no gutuma igice cya mbere cy' umukino kirangira Marine Fc iyoboye n'igitego kimwe k'ubusa bwa Mukura victory sport.

Igice cya kabiri cyatangiye Umutoza wa Mukura Afahmia Lotfi akora impinduka akuramo Nsabimana Emmanuel bakunda kwita Balotelli ashyiramo Sunzu Bonheur.Ninako Kandi umutoza wa Marine Fc Rwasamanzi Yves yinjizagamo Nkundimana Fabio kugira ngo yongere imbaraga mu gice cy'ubusatirizi.

Sunzu Bonheur winjiye mu kibuga asimbuye yaje ubona ko ari kugora ubwugarizi bwa Marine Fc. Nkaho ku munota wa 46 yazamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo awuhinduye imbere y'izamu ashakisha rutahizamu Boateng Mensah ariko ananirwa no kugwana nawo mu rushundura ngo atsinde igitego. Nyuma yaho gato ku munota wa 48 Marine Fc nayo yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko myugariro wa Mukura Abdoul Jalilu umupira awushyira muri koroneri yatewe na Kapiteni wa Marine Fc Usabimana Olivier ariko ntihagira ikivamo.

Ku munota wa 50 Nanone Sunzu Bonheur yazamukanye umupira yihuta cyane ku ruhande rw'ibumoso ateye ishoti rijya hanze y'izamu umupira ukubita ku rushundura rwo hanze abantu bamwe bari ku kibuga bagira ngo ni igitego.Mukura ntiyahwemye kugomeza gusatira izamu rya Marine kubera ko nyuma yaho rutahizamu Boateng Mensah yafashe umupira ku ruhande rw'iburyo arekura ishoti rikomeye cyane ariko umuzamu wa Marine Vally Irambona umupira awushyira muri koroneri yatewe na Niyonizeye Fred ariko bamyugariro ba Marine Fc bakiza izamu.

Mukura victory sport yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Marine biza no gutanga umusaruro ku munota wa 69 rutahizamu Boateng Mensah yazamukanye umupira maze Mutangana Derrick amushyira hasi maze umusifuzi yemeza ko ari kufura ya Mukura yahise iterwa neza n'umurundi Niyonizeye Fred maze umupira uruhukira mu rushundura nta muntu ukozeho Mukura victory sport iba irishyuye.Nyuma yaho amakipe yombi yatangiye gukina acunganwa kugira ngo hatagira iyiba indi umugongo ngo ibe yayitsinda igitego cya kabiri.

Mukura victory sport yongeye gusatira ari nako ikora impinduka aho ku munota wa 85 yakuyemo Hakizimana zubert yinjizamo Muvandimwe Jean Marie Vianey ishaka uburyo yabona igitego cya kabiri cyari kuba ari icy'itsinzi ariko birananirana umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi 

Indi mikino yabaye 
Gorilla Fc 2-2 Gasogi United
Muhazi United 0-2 Bugesera Fc
Musanze Fc 0-0 Etincelles
Vision FC 0-3 Rayon Sport 
Leave a Comment:
Recent News