Ubushinjacyaha bwo muri Suede bwatangaje ko bwahagaritse iperereza ku cyaha cyo gufata ku ngufu Klyian Mbappe yarakurikirannyeho.
by Rukundo jean Claude on 2024-12-13 Views: 932
Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa na Real Madrid Klyian Mbappe yagizwe umwere n'ubushinjacyaha bwo muri Suede ni nyuma yuko iperereza ryamukorwagaho ku cyaha cyo gufata ku ngufu ryahagaritwe.Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwahagaritse iperereza rya korwaga kuri uyumukinnyi kubera ko ibimenyetso bigaragaza ko Klyian Mbappe yaba yarakoze icyo cyaha cyo gufata ku ngufu bidahagije.
Klyian Mbappe yerekeje muri Suede mu mujyi wa Stockholm tariki ya 9 Ukwakira uyu mwaka yari yagiye gutembera nyuma yuko atari yahamagawe n'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa Didier Deschamps mu mikino ya UEFA Nations League yaje kuvayo ku wa 11 Ukwakira. Nyuma gato yo kuvayo ku wa 15 Ukwakira nibwo hahise hatangira iperereza ku cyaha cyo gufata ku ngufu byavugwaga ko yagikoze muri icyo gihe yari yaragiye mu butembere muri icyo gihugu.
Icyi cyaha cyo gufata ku ngufu Klyian Mbappe yarakurikirannyeho biravugwako ikipe ya Paris Saint Germain yahoze akinira ariyo ibir'inyuma aho yashakaga kumusebya muri rubanda kugira ngo isura ye yangirike mu rwego rwo kwihimura kuri we nyuma yuko ayivuyemo akerekeza muri Real Madrid, ariko yo itabishaka inamurimo umwenda igomba kumwishyura.