Umukinnyi wa filime O Yeong-su w'imyaka 79, wamamaye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa Squid Game yamaze gukatirwa igifungo cy'amezi 8 nyuma yo guhamwa n'icyaha cy'ishimisha mubiri ntaburenganzira yakoreye umukinnyikazi wa filime
by MABANO on 2024-03-17 Views: 984
Umukinnyi wa filime O Yeong-su w'imyaka 79, wamamaye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa Squid Game yamaze gukatirwa igifungo cy'amezi 8 nyuma yo guhamwa n'icyaha cy'ishimisha mubiri ntaburenganzira yakoreye umukinnyikazi wa filime
Umukinnyi wa filime O Yeong-su w'imyaka 79, wamamaye cyane muri filime yâuruhererekane yitwa âSquid Gameâ, yamaze gukatirwa igifungo cyâamezi 8 nyuma yo guhamwa nâicyaha cyâishimisha mubiri ntaburenganzira yakoreye umukinnyikazi wa filime.
Yeong-su benshi bita âYoung-Sooâ, ni umwe mubakomeye muri Sinema yo muri Koreya yâEpfo unayimazemo igihe dore ko yayinjiyemo mu 1987. Uyu musaza wâimyaka 79 yakunzwe cyane muri filime yâuruhererekane yitwa âSquid Gameâ yaciye ibintu kuva mu 2021 yatangira gusohoka.Magingo aya ariko muzehe Yeong-su ari mu mazi abira nyuma yaho urukiko rukuru rwâumujyi wa Seoul rumuhamije icyaha cyâishimisha mubiri. Iki cyaha yagihamijwe nyuma yâamezi atari macye aburana nyuma yaho umukinnyikazi wa filime utaratangajwe izina kubwâumutekano we, yamushinjije ko mu 2017 bakinanye filime ari nabwo bari bahuye bwa mbere ndetse bakaza no kuba inshuti
Uyu mukinnyikazi wa filime yabwiye urukiko ko muri icyo gihe bakinanaga iyi filime aribwo muzehe Yeong-su yamukorakoye ku myanya yâibanga ye ndetse akanamusoma ku munwa ntaburenganzira abimuhereye.
Kuba Yeong-su yakatiwe igihano gisubitse biravugwa ko byaba ari impamvu yâimyaka ye. Mu 2022 kandi nabwo uyu mugabo uri muzabukuru yari yajyanjywe mu rukiko ashinjwa icyaha nkâiki gusa nticyamuhama.
Yahamijwe ibyaha by'ishimisha mubiri