Ikipe y’Igihugu y’Umukino wa Table Tennis igizwe n’abakinnyi 14 mu bahungu n’abakobwa, yatangiye umwiherero wo kwitegura Eastern Regional Championship izabera muri Uganda muri Mata ndetse na African Cup izabera i Kigali muri Gicurasi.
by MABANO on 2024-03-27 Views: 981
Abakinnyi 14 barimo abahungu icyenda n'abakobwa batanu ni bo bari kwitoreza ku bibuga biri mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) aho batozwa n'Umunya-Uganda Kayihura Daniel Mutabazi.
Abatoranyijwe ni abaheruka kwitwara neza mu marushanwa yakoreshejwe n'Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda ku rwego rw'igihugu kugira ngo hagenwe uko bakurikirana.
Hahirwabasenga Didier uri mu bakinnyi bari muri uyu mwiherero, yavuze ko bari gukoresha imbaraga nyinshi bashaka kugaragaza urwego kuko umutoza wabo ari mushya, asaba ubuyobozi bw'Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda kujya buhora bubategurira imyitozo nk'iyi kuko hari kinini ibafasha.
Ati "Imyitozo imeze neza, abakinnyi bari gushyiramo imbaraga kugira ngo barebe niba bazatoranywa mu bazasohoka, kandi urabona ko dufite n'umutoza w'umunyamahanga, tugomba kumwiyereka."
"Umutoza aradufasha mu mayeri na tekinike ndetse no kongera imbaraga. Urwego turiho dushobora guhangana dukomeje gukora imyitozo. Ubuyobozi budufashije kujya dukomeza kwitoza gutya, twahangana n'abandi kuko usanga bo ari uku bahora bitoza."
Umwe mu bakobwa batanu bari mu mwiherero, Hirwa Chantal Kelia, yavuze ko mu byo umutoza ari kubafasha harimo kubigisha uburyo bwo gutsinda umukino.
Ati "Dufite abatoza beza, bari kuduha ubumenyi bwinshi butandukanye. Baratwongerera icyizere. Umutoza aduha ishusho y'uburyo watsinda mu kibuga, akaguha icyizere, akakwereka ko byose wabishobora."
Umutoza Kayihura Daniel Mutabazi yavuze ko yishimiye urwego yasanzeho benshi mu bakinnyi, ashimangira ko kuba harimo abakiri bato benshi bitanga icyizere ku hazaza ha Table Tennis y'u Rwanda.
Ati "Ni ibihe byiza kugeza ubu, maze mu Rwanda ibyumweru bibiri, umwiherero uri kugenda neza kandi ubona ko abakinnyi bari kuzamuka, urwego rwabo rumeze neza kandi mfite icyizere ko bazitwara neza."
Yakomeje agira ati "Urwego rwabo rwo gukina ni rwiza, ni ibintu bike tubongerera kandi barabyumva. Natunguwe n'abakinnyi benshi bato u Rwanda rufite, byerekana ko hashyizwe imbaraga mu kuzamura impano kandi biratanga icyizere ku hazaza, ku buryo imidali izaboneka. Nashimira cyane Table Tennis y'u Rwanda."
Irushanwa rya mbere bazitabira ni Eastern Regional Championship 2024 izabera muri Uganda tariki ya 22-25 Mata.
Iri rizabafasha kwitegura neza African Cup izabera muri BK Arena muri Gicurasi, aho iri rushanwa Nyafurika rizatanga n'itike yo kuzakina Imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa mu mpeshyi.