Banner Image

Mercedes yerekeje amaso kuri Fernando Alonso nk’umusimbura wa Hamilton

Mercedes yerekeje amaso kuri Fernando Alonso nk’umusimbura wa Hamilton
Sports Basketball

Umunya-Espagne Fernando Alonso ukinira Aston Martin mu mukino wa Formula 1, yatangiye gutekerezwaho n’ubuyobozi bwa Mercedes bwifuza kumusimbuza Lewis Hamilton uzajya muri Ferrari.

by MABANO on 2024-03-27 Views: 1039


Nyuma y'uyu mwaka w’imikino wa 2024 muri Formula 1, Fernando Alonso Diaz azahita agera ku mpera y'amasezerano ye muri Aston Martin ndetse byaba ngombwa agahita ashaka indi kipe.

Byatangiye guhwihwiswa ko uyu mugabo w'imyaka 41 ashobora guhita akomereza akazi ke muri Mercedes cyane ko ubuyobozi bwayo buri kumuganiriza buhoro buhoro.

Uyu mukinnyi ariko akaba yatekerejweho nyuma y'uko iyi kipe yabuze Umwongereza uzayisiga mu mwaka utaha ndetse yanakwifuza kwegukana Max Verstappen wa Red Bull bikagenda biguru ntege.

Fernando ukomoka muri Espange amaze imyaka 23 akina muri Formula 1 ndetse akaba amaze kuba muri batatu ba mbere inshuro 106 mu gihe mu mwaka ushize yabaye uwa kane inyuma ya Lewis azasimbura.

Fernando yabaye uwa gatandatu mu isiganwa rya Australian Grand Prix ryabereye muri Australie rikaba ryegukanywe na Carlos Sainz wa Ferrari ari naryo rya mbere muri uyu mwaka ridatwawe na Verstappen wa Red Bull.

Kumuha umwanya muri iyi kipe byaba bisa no kwirengagiza ibyavuzwe n'umuyobozi wayo, Toto Wolff wavuze ko kugenda kwa Lewis kuzaba intangiriro yo gukinisha abakinnyi bato igana ku kubaka ikiragano gishya.

Lewis Hamilton yamaze kumvikana ndetse anahabwa uburenganzira buzamwerekeza muri Ferrari mu mwaka utaha w'imikino wa 2025 muri Formula 1.


Leave a Comment:
Recent News