Umubyinnyi Jojo Breezy ugezweho muri iki gihe, yavuye imuzi akazi ke kamuhuje na Divine Uwa na we umenyerewe mu mbyino zigezweho, bakisanga bakundana.
by MABANO on 2024-03-29 Views: 983
Aba babyinnyi bari mu bagezweho mu myidagaduro y'u Rwanda, ku mbuga nkoranyambaga bakunze kugaragara bari kumwe.
Ni ababyinnyi badahisha urukundo rwabo nkuko banongeye kuruhamiriza IGIHE mu kiganiro Kulture Talk.
Murego Joseph wamamaye nka Jojo Breezy, yavuze ko we na Divine Uwayezu wamamaye nka Divine Uwa bamaze igihe mu rukundo.
Jojo Breezy yagize ati "Twe turi inshuti, umubano wacu waje kubera kubyina no guhuza cyane."
Divine Uwa na we yahamije inkuru y'urukundo rwabo, ahamya ko nubwo ari ababyinnyi ariko icya mbere mu rukundo ari icyizere kuko cyoroshye urukundo.
Nubwo bamaze imyaka ine babyinana, urukundo rwabo rumaze umwaka umwe.
Jojo Breezy yahishuye ko bimwe mu bintu byatumye ahitamo Divine Uwa ari uko babaye inshuti ariko by'umwihariko uyu mukobwa akaba yicisha bugufi akubaha cyane.
Ati "Icya mbere ni uko Divine yicisha bugufi kandi akubaha cyane, ikindi ni uko anyorohereza akazi kuko turakorana cyane."
Aba babyinnyi bari mu bagezweho mu Rwanda kuri ubu biragoye ko haba ibitaramo bingahe utarababonamo cyangwa ngo hasohoke indirimbo zingahe z'ibyamamare batazirimo.