Ikipe ya Muhazi United yahembye abakinnyi bayo ibirarane by’imishahara y’amezi abiri, abakinnyi, abatoza n’abayobozi bahiga gutsinda APR FC bafitanye umukino ku Cyumweru.
by MUCYO James on 2024-03-29 Views: 959
Iyi kipe imaze iminsi igaruye abakinnyi bavuye mu kiruhuko iri mu myitozo yitegura umukino ifitanye na APR FC mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru.
Mbere yo gusubukura shampiyona ubuyobozi bwa Muhazi United bwabanje kwishyura abakinnyi bose ibirarane by'imishahara y'amezi abiri kuburyo byatumye abakinnyi bakora imyitozo bishimiye. Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024, abakinnyi bayikoze bishimiye mu buryo bugaragara.
Umutoza wa Muhazi United, Ruremesha Emmanuel, yavuze ko umwuka uri mu ikipe umeze neza kandi ko biteguye gushaka amanota atatu byakwanga bakanganya nibura bakareba ko bakomeza guhatanira imyanya myiza.
Ati " Ubu navuga ko umwuka uri mu ikipe umeze neza kuko abayobozi bagerageje kubahiriza ibyo abakinnyi bari babasabye, navuga ko wenda abakinnyi basubiye inyuma kuko bari bari mu kiruhuko ariko gake gake turagenda twongera kuburyo ku Cyumweru bazaba bahagaze neza. Amafaranga yabonetse ndatekereza ko hasigaye gukora akazi."
Ruremesha yavuze ko hari abakinnyi batitabiriye imyitozo barimo Nduwimana Louis Romeo wagize ibyago, ndetse na Uwayezu Aime warwaye maraliya, mu gihe abandi bose ari bazima. Yakomeje avuga ko mu mukino bafitanye na APR FC bazagerageza kureba ko bayitsinda byakwanga bagashaka inota rimwe.
Ati " Abakunzi bacu nababwira ko shamoiyona ikomeye, hakenewe ko badushyigikira, ntibakomeza kumva ibivugirwa ku ma radiyo ngo hari ibibazo, oya, abakinnyi bameze neza bahembwe biteguye gukora akazi kandi bazanabigaragaza."
Umuyobozi wa Muhazi United Nkaka Longin yavuzeko kuri ubu umwuka uri mu ikipe umeze neza kandi ko biteguye gutsinda APR bagakomeza kuza mu myanya y'imbere, yavuze ko bahembye abakinnyi ibirarane bari babafitiye bakaba bifuza ko nibura imikino isigaye bayitwaramo neza.
Ati " Umwuka ni mwiza cyane, turabizi ko APR ari ikipe ikomeye ariko abakinnyi n'abayobozi twese tuziko kuyitsinda byakongera ikintu gikomeye cyane kuri twe, abakinnyi bamaze iminsi bakora kabiri ku munsi mu kureba ko twagaruka mu murongo mwiza tukazanitwara neza ku Cyumweru."
Nkaka yakomeje asaba abafana kuzitabira umukino bafitanye na APR bakareba uburyo ikipe yabo imeze neza kandi anabizeza ko bazakora ibishoboka byose bakabona amanita kuko bifuza kurangiza mu myanya myiza.
Kugeza ubu Muhazi United isigaranye imikino irimo uwa APR FC, Mukura, Rayon Sport, Etincelles na Bugesera FC, kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa munani muri shampiyona y'icyiciro cya mbere.
Muhazi United yahembye abakinnyi ibirarane byabo mbere yo gukina na APR FC