Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, Perezida Petr Pavel uyobora Repubulika ya Czech.
by GATUNGANE Bella Sandrine on 2024-04-06 Views: 1063
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu 'Village Urugwiro' byatangaje ko Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2024 yakiriye mu biro bye Perezida wa Repubulika ya Czech (Czech republic).
Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we Petr Pavel uyobora Repubulika ya Czech byibanze ku guteza imbere ubufatanye bushingiye ku mutekano, Urwego rw'Ubuzima, Ishoramari ndetse n'ibijyanye n'ikoranabuhanga.
Perezida wa Repubulika ya Czech Petr Pavel waraye ageze i Kigali, ejo Ku cyumweru tariki ya 7 Mata ari mu bakuru b'Ibihugu bazitabira umuhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.