Inzu Nyarwanda y’imideli, Asantii yegukanye igihembo cy’uko mu bikorwa byayo ishyira imbere kurengera ibidukikije no kwita ku bakozi bayo mu buryo bwose bushoboka.
by Dieudonne IRAFASHA on 2024-03-13 Views: 1086
Iki ni igihembo yahawe ihigitse ibindi bigo by'imideli bisaga 760 byo hirya no hino ku Isi byari byatumiwe n'Ikigo Showroom Etc.
Muri ibi bigo Asantii yatoranyijwe mu bigo bitanu bituruka muri Afurika byerekanye imyambaro yabyo muri Coterie New York, isanzwe yerekanirwamo imyambaro yo hirya no hino ku Isi.
Muri ibi bigo byose byabonye umwanya wo kugaragaza imyambaro yabyo n'uko ikorwa, Asantii yahawe igihembo cya '2024 Rising Sustainable Brand.
Asantii isanzwe ifite gahunda yise Ubuntu', aho ishyira imbere ko buri myambaro bakora ikozwe mu buryo bwo kurengera ibidukikije ndetse n'abakozi bayo bakitabwaho mu buryo bwiza.
Ubuyobozi bwa Asantii bwavuze ko bushimishijwe n'iki gihembo kuko bigaragaza ko imbaraga bashyira mu bikorwa birengera ibidukikije zidapfa ubusa.
Asantii ni igitekerezo cyatangijwe na Mbonyumutwa Mukangabo Maryse. Ifite intego zo guteza imbere uruganda rw'imideli rwa Afurika rukabasha guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Ihuriyemo abahanga imideli 14 bo mu bihugu 12 bya Afurika. Barimo Amal Belcaid (Maroc), Martin Kadinda (Tanzanie), Toni Grace (Rwanda), Soraya de Piedade (Angola), Emmanuel Okoro (Nigeria) n'abandi.
Ifite amaduka y'imyenda ahantu hatandukanye harimo u Bubiligi, Nigeria, Cote d'Ivoire, Ghana, u Rwanda, Amerika n'u Bwongereza.