Banner Image

OpenAI yakoze ChatGPT yamuritse ikoranabuhanga uha inyandiko rikagukoreramo video wifuza

OpenAI yakoze ChatGPT yamuritse ikoranabuhanga uha inyandiko rikagukoreramo video wifuza
Technology International

Ikigo OpenAI cyakoze ChatGPT, cyashyize hanze ikoranabuhanga rishya ry’ubwenge bw’ubukorano ryiswe ‘Sora’, ushobora guha inyandiko rikagukoreramo video wifuza y’amasegonda 60.

by Dieudonne IRAFASHA on 2024-03-13 Views: 1050


OpenAI ivuga ko iryo koranabuhanga rifite ubushobozi bwo gukora iyo video mu buryo wayisabye, rikayishyiramo ibirimo abantu batandukanye bitewe n'ibyo warisabye n'uko ubyifuza.

OpenAI kandi yatangaje ko iri gutoza ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano (AI) ritandukanye yakoze, ku buryo rikomeza kugira uruhare mu koroshya akazi abantu bakoraga mu buzima busanzwe ndetse rikagakora mu buryo bugaragara nk'ubwo mu Isi ya nyayo.

Iti "Iri koranabuhanga ntabwo ryumva gusa ibyo urikoresha yarisabye mu nyandiko, ahubwo ryumva n'uburyo ibyo bintu bibaho mu buzima busanzwe."

Inkuru ya CNN ivuga ko inzobere mu busesenguzi bw'ikoranabuhanga riri ku isoko wo mu Kigo ABI, Reece Hayden, yemeza ko iri koranabuhanga rya 'Sora' riteye imbere mu buryo buhambaye.

Avuga ko Sora yo yihariye ku bwiyongere bw'uburebure bwa video ishobora gukurwa mu nyandiko wayihaye, no kuba yo igerageza gukora video ijyanye n'ibyifuzo by'uwayihaye inyandiko.

Hayden kandi ashimangira ko Sora igiye kuzana impinduka zikomeye ku isoko ry'ikoranuhanga cyane cyane iry'imyidagaduro, kuko izoroshya byinshi birimo n'akazi k'abategura ibihangano bitandukanye.

OpenAI kandi itangaza ko ikiri gukora ku mirimo ya nyuma y'ikoranabuhanga rya 'Sora' hasuzumwa biruseho imbaraga n'intege nke zaryo, ku bw'umutekano w'abazarikoresha.


Leave a Comment:
Recent News