Google yatangaje ko yakumiriye ibibazo byose bigaruka ku ngingo z’amatora bishobora kubazwa porogaramu yayo y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano [AI], Gemini, risanzwe ryifashishwa mu gusubiza ibibazo cyangwa ubusabe mu buryo bw’amagamb
by Dieudonne IRAFASHA on 2024-03-14 Views: 1094
Ibihugu byinshi bya Afurika birimo n'u Rwanda, ibyo muri Amerika y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo, ibyo muri Aziya no ku Mugabane w'u Burayi biteganyijwemo amatora y'inzego zinyuranye, hakaba higanjemo ibifite amatora y'abakuru b'ibihugu.
Google yatangaje ko hakozwe izi mpinduka mu rwego rwo kwirinda ko ikoranabuhanga ryayo ryatanga ibisubizo birebana n'amatora mu gihugu runaka bigateza ukutumvikana mu buryo runaka.
Umuvugizi w'iki kigo gikomeye mu by'ikoranabuhanga, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe umwaka ushize, hemezwa ko cyizashyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka ubwo ibihugu byinshi bizaba bisatira ibihe by'amatora rusange.
Izi mpinduka zije mu bihe abantu batari bake bakomeje kugaragaza ko ikoranabuahanga rya AI muri rusange hari ubwo ritanga ibisubizo bihabanye n'ukuri kw'ibihari, ibintu byatumye za guverinoma nyinshi zihaguruka kugira ngo zigenzure imikorere yaryo mu bihugu byazo.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, twagerageje kubaza iri koranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano, ikibazo kirebana n'amatora yenda gukorerwa mu Buhinde muri Mata uyu mwaka, ridusubiza ko "Ndacyari kugerageza kwiga uburyo bwo gusubiza iki kibazo. Hagati aho, wagerageza gushakira igisubizo kuri Google Search".
Muri Gashyantare uyu mwaka, Google, yasabye imbabazi kubera ikoranabuhanga ryayo rya AI, rikora amafoto, nyuma y'uko hari uwayisabye ifoto y'abayobozi bahuje leta zose ngo zivemo Izunze Ubumwe za Amerika, rikazanamo umwirabura.
Si ibyo gusa kuko hari n'ubwo ryigeze gusabwa ifoto y'abasirikare b'Abadage mu ntambara y'Isi ya kabiri, rigashyiramo umwirabura n'umugore ugaragara nk'ukomoka ku Mugabane wa Aziya.
Icyo gihe Google, yahise ihagarika iri koranabuhanga, ivuga ko "Hari byinshi bitari byatungana mu mikorere yaryo".