0
by thetrends on 2024-03-16 Views: 1010
Teleprompter, wavuga ko ari nka écran yifashishwa mu gusoma inyandiko runaka, akenshi ikunze gukoreshwa nâabanyamakuru. Ni écran iba ifatanye na camera, ku buryo nkâumunyamakuru uri kuri televiziyo, ayirebamo agasoma nkâamakuru.
Kugira ngo ikore ihuzwa nâikindi gikoresho cyâikoranabuhanga nka telefoni, iPad cyangwa mudasobwa, kiba gifite iyo nyandiko maze uyirebamo [teleprompter] akabasha kuyisoma.
Ubuyobozi bwa OPPO bwamuritse aya madarubindi mu Nama Mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa [Mobile World Congress], itegurwa nâIhuriro ryâIbigo bikora mu Bijyanye na Telefoni Ngendanwa, GSMA, ubu iri kubera ahazwi nka Fira Gran Via, mu Mujyi wa Barcelona, muri Espagne.
Aya madarubindi ashobora guhuzwa na telefoni za OPPO zifite guhera kuri Operating System ya Color OS 13 kuzamura, maze agakoresha ikoranabuhanga ryazo rya AI, ryitwa AndesGPT, ku buryo yashobora kugaragaza inyandiko, amafoto, amashusho nâamajwi.
Kugira ngo ube watuma aya madarubindi akwereka inyandiko, amafoto, amashusho cyangwa ngo akumvishe amajwi, bisaba gusa gukanda kuri bouton iba iri kuri âbranche de lunettesâ maze ugatangira kuyategekesha ijwi rwawe.
Aya madarubindi ya Air Glass 3 afite uburemere bwâamagarama 50 bitandukanye nâayabanje ya Air Glass na Air Glass 2 yapimaga amagarama 30 na 38.
Aya mashya ateganyijwe gushyirwa hanze mu minsi iri imbere, yongerewe ubushobozi bwo kugaragaza amafoto nâamashusho mu buziranenge bwayo nâamabara abigize akagaragara neza nkâuko bikwiye.
Afite uburyo bwo kwiyongerera urumuri no kurugabanya bitewe nâicyo uyambaye ari kureba, igihe nâaho akirebera.
Montures zayo zikozwe mu cyuma cya magnesium-lithium, Ibirahure byayo nabyo si binini cyane kuko nkâuburebure bwabyo bungana na santimetero 165,1 mu gihe ubugari bwabyo na santimetero 48,26.
Nkâuko twari twabigarutseho haruguru, uwambaye aya madarubindi ashobora kuyifashisha yumva imiziki, kwitaba telefoni, kureberaho amafoto cyangwa ibindi bintu runaka nkâinyandiko nâibindi byinshi.
Ashobora kwifashishwa mu kureberaho amerekezo yâaho umuntu agana nkâuko dusanzwe twifashisha telefoni tugakoresha Google Map nâizindi porogaramu, ndetse bikaba biteganyijwe ko uko azarushaho kugenda avugururwa azahabwa nâuburyo bwo kugenzura ubuzima hg bwiza bwâuyambaye.